Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: RIB yaburiye abasengera ahatemewe kubireka

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Mamba, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwaburiye abaturage basengera ahatemewe nko ku misozi no mu mashyamba kubireka ,kuko bashobora kuhashukirwa bakajyanwa mu bikorwa by’icuruzwa. Mu gihe hari abaturage bavuga ko batari bazi ko ahasengerwa wahashukirwa.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kglnews bavuga ko rimwe na rimwe bajya gusengera aho bita ko hiherereye cyangwa mu butayu ariko ko batazi niba umuntu yahashukirwa akajyanwa mu bikorwa nk’iby’icuruzwa ry’abantu.

Umuhire Mertrida avuga ko asanzwe abona abajya kuhasengera cyane ko afite n’umwana we ukunda gusenga Kandi akajyayo. Yemeza nawe ko ari bibi bigira ingaruka rimwe na rimwe. Mertrida yagize ati “Bibaho gusengera mu butayu nange mfite n’umwana  ukunda kujyayo gusengerayo ariko nkamubuza nti hariya ku musozi mujya, uririnde kujyayo jya ujya gusenga bisanzwe wirinde kujya ku musozi”.

Abaturage basabwe kwirinda kugwa mu cyaha cyo gucuruza abantu

Uwizeyimana Patricia we avuga ko byahozeho ku bwinshi mu minsi ya kera ariko kuri ubu bigaragara ko biri gucika bitakiri nka mbere anemeza ko bikomeje kubaho byagira ingaruka.

Uwizeyimana avuga ibi yagize ati “Byagira ingaruka kuko, nonese ibihakorerwa hari umutekano uba uhari umuntu ashobora kuza yifitiye umugambi mubisha wo kugirira nabi abantu, nonese wamurega hehe? hari ubwo waba umuzi? nta kintu na kimwe wamukoraho kuko ntiwaba umuzi”.
Umukozi mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Mwenedata Philbert agira inama abantu ko bakwiye kwitondera ibikorwa byo gusengera ahatemewe kuko bishobora kuba intandaro yo kujyanwa mu icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.

Bwana Philibert yagize ati “Bariya bantu bose ntabwo ariko baba bakorera Imana, harimo abantu b’abanyamanyanga bagenda batwara za bibiliya ariko bagamije kugira ngo bazakwibe”.

Leta y’u Rwanda imaze igihe isaba abasengera ahatemewe kubireka kuko bigira ingaruka    z’impanuka,ubushukanyi no guta igihe abantu badakora.

Related posts