Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Nyuma yo kubura abantu 3 mu isibo imwe, bikekwa ko ari abarozi bihishe mu baturage

 

Mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Mamba mu Kagari ka Mamba mu Mudugudu wa Karama, abaturage bavuga ko barembejwe n’abo bakeka ko ari abarozi babarogera ababo aho mu minsi ishize mu cyumweru kimwe mu kagali ka Karama hari abantu batatu bo mu isibo imwe bapfiriye rimwe babiri ari abo mu muryango umwe bigakeka ko barozwe.

Bamwe mu baturage babuze ababo kubera imfu z’amayobera bemeza ko abantu babo bazize amarozi kuko nabo bayoberwaga uburyo bari gupfamo nyamara bagera kwa muganga bakababuramo indwara bakababwira ko ari imyanda yo mu mubiri.

Umuturage umwe mu baganiriye na Kglnews uherutse kubura umugabo we yagize ati “ni abarozi, baba babinjiriye, nonese umusaza wange ko yagiye kuvumba atarwaye, nyuma akaba arapfuye, ni amarozi”.amaze gupfa undi nawe wo mu muryango yahise apfa ndetse n’ umwana wa mudugudu hapfuye batatu mu Cyumweru kimwe mu isibo imwe.”

Undi nawe yagize ati “Umugabo wange we ntiyahagaze nukuri sinakubwira ngo umugabo wange naramurwaje, uwo munsi yafashwe twamujyanye kwa muganga saa yine z’ijoro, saa tatu za mu gitondo yari yamaze gupfa” yakomeje agira ati” ni amarozi, nonese ko yashyaga? Kandi na hano mu nda hagakoboka hakavaho?”

Muri aka gace mu biganiro twagiranye n’abaturage bagaragaje ko bari gukeka ko yaba ari amarozi, hakaba hari abarozi bari kwica abaturage babo babaroze kuko baherutse gushyingura umubare munini w’abantu harimo n’umwana w’umukuru w’umudugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, Manirarora Eugène, avuga ko ibintu by’ amarozi bitari bisanzwe mu murenge ayobora ndetse ko atahamya ko abapfuye bishwe n’ amarozi.

Gitifu yagize ati ” Icyo twe twavuga twabashije kumenya kuri ibyo ngibyo ni uko abo bantu batatu bavuga bapfiriye umunsi umwe harimo umusore umwe wakoze impanuka (accident) ari muri siporo, uwo nguwo apfira rimwe n’umusaza bavuga ko yari yanyoye aho yari yagiye mu bukwe , urumva twebwe impamvu tutabifashe ko ari rusange, urumva umwe yazize igare undi kunywa ntabwo ari bimwe , ikindi umudugudu banywereyemo ntawundi muntu wavuga ko yarwaye twarabajije”.

Gitifu yakomeje avuga ko batakwifata ngo bavuge ibintu ko ari amarozi kuko yemeza ko ahamaze imyaka ine bitaharangwa cyangwa ngo bihavugwe ibyo yavuze agira ati “iyo case ni ubwa mbere naba nyumvise”. Ati ni bimwe by’abaturage bumva ngo umuntu yapfuye bagacyeka ariko nta gihamya gihari.

 

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 110 ivuga ku kuroga, ivuga ko umuntu uha undi ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir’ukubigirirwa n’inkurikizi zabyo aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.

Nshimiyimana Francois i Gisagara

 

Related posts