Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Imiryango irenga 700O yahoze mu bukene yafashijwe kubuvamo iyoboka ibikorwa by’amajyambere

 

Mu Karere ka Gisagara, imiryango 786O yo mu mirenge ya Ndora, Musha na Mugombwa , yafashijwe kwivana mu bukene binyuze mu matsinda ikoreramo ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere, ibikorwa by’ubukorikori ndetse no kuzigama.

Ibi bakaba barabifashijwemo na SEAD cyangwa se iterambere rirambye ry’ubukungu n’ubuhinzi. Ni umushinga wa Tearfund uterwa inkunga na guverinoma ya Ecosse kandi ugashyirwa mu bikorwa na AEE- Rwanda.

Abahagarariye iyo miryango biganjemo abagore kuri iyi tariki ya 18 Werurwe 2024 nibwo wasojwe, uyu mushinga ukaba wari umaze imyaka 7 ni ukuvuga imyaka 5 yari igenewe umushinga (2017-2022) n’indi myaka 2 y’iyongera (2022-2024).

Uyu mushinga wari ugamije kugabanya umubare w’abantu bafite ikibazo cy’ibiribwa kandi batuye munsi y’umurongo w’ubukene mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Nyirarukundo Alphonsine wo mu Murenge wa Ndora yavuze ko mu rugo rwe habaye impinduka zikomoka ku mikorere ye yo mu matsinda.

Ati “Ubu mfite inka ebyiri nakuye mu itsinda kuko tuzigama amafaranga 400 buri cyumweru kandi tukagurizanya tugakora ibikorwa biduteza imbere. Izo nka ni zo nkuraho ifumbire yo guhingisha n’amata yo kunywa.”

Twagirayezu Marie Grace nawe ni umuturage wo mu Karere ka Gisagara yagize ati” Mbere yo kujya muri uriya mushinga nahoraga mu bwigunge, nkumva sinagera aho abandi bari, ariko maze kugera muri uyu mushinga bagendaga bakoramo udutsinda naje kwikuramo ubwo bwigunge ntangira kwigirira ikizere nk’umugore, ubu rwose nigurira igitenge, ndetse n’ibindi byinshi nkeneye”.

Muhawenayo Tharcissia wo mu Murenge wa Mugombwa yavuze ko yari asanzwe ahinga mu kajagari ntibyere neza ariko amaze guhugurwa atangira kubikora mu buryo bwa kijyambere abona umusaruro utubutse.

Ati “Batwigishje kuvugurura imikorere yo mu buhinzi umusaruro uriyongera aho nezaga ibilo 50 by’ibishyimbo nsigaye mpakura ibilo 200. Neza imifuka 10 y’ibigori, mpinga amashu nkakuramo amafaranga ibihumbi birenga 100 kuko ishu rimwe ndigurisha amafaranga 300.”

Mu 2017 ni bwo bafashijwe n’umushinga wa AEE Rwanda kwibumbira mu matsinda 393 bakoreramo ibyo bikorwa.

Osee Dusengimana, Umukozi wa AEE Rwanda, mu ishami rikorera mu turere twa Gisagara , Huye, Nyamagabe na Nyaruguru, yavuze ko ihame ry’uyu mushinga, icya mbere babanza kwigisha abo muri uyu mushinga , ari ukubabwira ko buri wese ashoboye kandi ko bagomba gushyira hamwe.

Ati” umuntu wese afite ubushobozi karemano Imana yamuhaye. iyo niyo message dufite nyamukuru, twebwe icyo dukora ni uguhindura imyumvire y’abaturage yo kumva ko badashoboye”.

Akomeza avuga ko mu byukuri AEE-Rwanda idacuruza amafaranga, ahubwo ko n’amafaranga abaturage bavuga ko bahawe, n’inkunga Tearfund yabafashije kubona mu rwego rwo kubafasha kubera Covid 19, kubera ko nyuma ya Covid habayeho guhomba abari bafite ama business aragwa, ndetse nabari batangiye kugira ibyo bakora bigenda bihagarara, nibwo Tearfund yaje itera inkunga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yashimiye cyane kubufatanye bwabaye muri iki gikorwa ngo kuko ari iterambere ry’igihugu ndetse no kubaturage muri rusange.

Ati” Mumfashe dushimire AEE-Rwanda, Tearfund kuri ubu bufatanye, icya kabiri turashimira guverinoma ya Ecosse kubera ubufatanye ifitanye na Leta y’u Rwanda ndetse n’akarere ka Gisagara.”

Yakomeje asaba abategarugori kuba bamutima w’urugo, babandi batifata neza ndetse babanebwe, abasinzi ndetse n’abandi badafite ingeso nziza ko bagomba guhinduka, kandi bagakora cyane banizigamira.

Ati” Mushyire hamwe imbaraga, ya matsinda ntabwo agomba gusenyuka mwizigamire muri SACCO, natwe tuzabafasha, tubahuze n’ayo mahirwe yabafasha gutera imbere”.

Umushinga wa SEAD wakoranye n’abaturage mu midugudu 207 yo mu ntara y’Amagepfo kandi wazamuye ubumenyi bw’ubuhinzi mu bahinzi borozi bato, ubafasha kumenya gukoresha tekiniki y’ubuhinzi burengera ibidukikije mu rwego rwo kuzamura umusaruro.

Abagize ayo matsinda bavuze ko nubwo umushinga wabateraga inkunga wasojwe, batazasubira inyuma kuko bamaze kwiyubaka kandi ubumenyi bahawe bakibufite.

Ubuhinzi bw’urutoki buri mu byo bashyizemo imbaraga bituma umusaruro urushaho kuba mwiza.
Umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye kubera guhindura uburyo bw’imikorera bagahinga kijyambere.

 

Related posts