Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara/ Cyamakuza: Bari mu munyenga w’ubuzima buzira umuze nyuma yo kwishyura Mituweli 100%

Mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora mu kagari ka cyamakuza, abaturage barashimira ubuyobozi bw’akagari kubafasha kubumvisha neza icyo ubwisungane mu kwivuza(Mituweli) bumaze, ubu bakaba bafite ubuzima buzira umuze.

Ni ibyashimishije benshi kuko uretse abaturage, n’abayobozi baravuga ko ari umunezero kubona akagari ka cyamakuza kari mu murenge wahoraga  ku mwanya wa nyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, ariko ubu ukaba waje ku mwanya wa 2 ndetse akagari ka cyamakuza kakaba  kahize utundi tugize uwo murenge.

Abaturage bo muri aka kagari ka cyamakuza, bavuga ko mbere batari bazi akamaro ko gutanga mituelle, dore ko baremberaga mu rugo batinye kujya gutanga amafaranga menshi.

Umwe mu baganiriye na Kglnews.com, yagize ati” Kwivuza kwari ukwiyeranja wasangaga byayoberanye. Icyo gihe nararwaraga nkarembera mu rugo ndetse n’umuryango wanjye wose kubera gutinya gutanga amafaranga menshi”.

Undi nawe Ati” Icyo kibazo nahuye nacyo ariko ngewe muri make nari umusinsi, hanyuma ubuyobozi bwiza buranyegera buranganiriza, nuko numva ko gutanga mituelle ari ingenzi ubu narayishyuye rwose meze neza ngewe n’umuryango wange”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko kuba baratanze ubwisungane mu kwivuza, bitezemo inyungu nyinshi zirimo izo kutazongera kurembera mu nzu.

Bati” Inyungu twiteze kuba twaratanze mituelle ni uko ubu ntawuzongera kurembera murugo, tunashimira umuyobozi wa Kagali kacu ko yaje akatwegera akadukuramo imyumvire mibi twari dufite”.

Bakomeza bagira bati” Ubutumwa twaha  abaturage  bataratanga mituelle bo mu tundi tugari ni uko bareka imyumvire bafite bagatanga Mituweli kuko ari yo amahitamo meza kuko ntiwazongera kurembera mu rugo”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Denise Dusabe, yashimiye umuyobozi wa Kagari ka cyamakuza, avuga ko ari ibyo gushimira kuba umuyobozi yarakoresheje ingamba zose zishoboka zatuma abaturage bahindura imyumvire.

Ati” Icyo tubanza gushima n’imikorere y’urwego rwa Kagari  by’umwihariko umuyobozi w’akagali n’umwungirije kuko baba bicaye bagatekereza bakanahindura ingamba ndetse no kwigisha abaturage bagahindura imyumvire”.

Madame Denise Dusabe,  yakomeje asaba ubuyobozi bwa Kagari ka cyamakuza, kutirara bagakomeza gukaza ingamba zo kwigisha abaturage, ariko kandi n’abaturage bakabigiramo uruhare.

Ati” Icyo twasaba umuyobozi wa Kagari, ni ukutirara kubera ko gahunda ya mituelle ni uguhozaho kandi umuturage akabigiramo uruhare ku giti cye nk’uko n’ubundi tubijyanisha na gahunda yo kwigira, twifuza yuko umuturage yagira uruhare mu kwiyishyurira mituelle”.

Akagali ka cyamakuza kari mu tugari 59 tugize  umurenge wa Ndora, kakaba karujuje  100% mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza  mu ngengo y’imari ya 2024 – 2025. Ni mu gihe umurenge wa Ndora ari  uwa 2 mu kiwishyura ubwisungane mu kwivuza ubu ugeze kuri 92.86%, mu gihe mu myaka yose ishize uyu murenge wazaga ku mwanya wa nyuma.

Ibiro by’ akarere ka Gisagara

Related posts