Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Bamwe mu bagore bahangayikishijwe n’uko abagabo babo bajyana ibyagatunze umuryango mu bana bato

 

Mu karere ka Gisagara ko mu ntara y’Amajyepfo, bamwe mu bagore bo murenge wa Gishubi bavuga ko bahangayikishijwe n’abagabo babo batita ku miryango yabo ibyagatunze umuryango bakabijyana mu bandi bagore ndetse no mu tubari bikagira ingaruka mu miryango.

Bamwe mu bagore baganiriye na Kglnews bemeje aya makuru bavuga ko ibintu by’ubuharike ku bagabo babo bihari koko cyane nk’iyo bejeje imyaka.

Umwe yagize ati “Umugabo aragenda akigira ku muhanda akirebera umugore cyangwa umukobwa wakarabye wowe wasigaye mu rugo mu mirimo yaza akakubwira ati wowe nturi n’umuntu vuga umviriye mu rugo”.

Ubwo twaganiraga n’abaturage twaganiriye n’undi mugore we byabayeho maze agira ati “Byambayeho nijoro rwose ngewe yaje apfunda inzu akubita inzugi”. Undi bari kumwe we n’agahinda kenshi yavuze ko ibi bibaho cyane muri aka gace ku buryo we n’umugabo we ubu yamutaye hashize igihe batabana yiyakiriye.

Aba bagore bavuga ko ibi bibazo bahura nabyo bikangiza imibereho yabo ndetse n’abana ari naho bahera basaba Leta kubafasha gukurikirana iki kibazo bakajya babikurikirana kare bitaraba byanaba ngombwa Leta ikirukana uwo wa kabiri wazanywe mu rugo.

Bamwe mu bagabo bashyirwa mu majwi n’aba bagore ba b’ i Gishubi bavuga ko akenshi babiterwa n’ubusinzi ntabundi bugome buba burimo

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Ikibazo ni ziriya nzoga bazana, ko nta wabikoze mu nzara? Umaze guhaga arabikora”.

Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana avuga ko iki ari ikibazo gihangayikishije ariko hari ingamba zo kihikemura.

Minisiteri Jean Claude yagize ati “Ingamba dufite ni uko umuntu wese uharitse agomba gutangirwa ikirego agakurikiranwa agafatwa kuko amategeko yacu arabikurikirana kandi ntabwo dushaka abantu batubahiriza amategeko”.

Minisiteri yakomerejeho avuga ko ingamba ya kabiri ari ukwigisha cyane cyane abagabo bakamenya ko ibyo baba bakora ari ikosa, nanone ikindi ni ukwigisha abagore bagaharanira uburenganzira bwabo.

Birashoboka cyane ko iki kibazo kivugwa muri aka karere ka Gisagara kigira uruhare mu bwiyongere bw’abaturage binyuze mu nda zitateguwe, amakimbirane akabije mu miryango ndetse n’imibereho mibi ku bana.

Nsimiyimana Francois i Gisagara/ Kglnews

Related posts