Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Abaturage bagaragaje imbogamizi bahuye nazo zatumye batabona umusaruro uhagije.

Mu mirenge ya Gishubi na Mukindo yo mu karere ka Gisagara, bamwe mu baturage bavuga ko batabonye ifumbire mu gihembwe cy’ihinga gishize, bahura n’ingaruka zo kubona umusaruro udahagije, baka bifuza ko ubutaha inzego zibishinzwe zabyitaho bakayibonera ku gihe.

Kuri ubu mu mirenge ya Gishubi na Mukindo yo mu karere ka Gisagara, abahinzi batangiye gusarura imyaka bahinze kuko hari iyatangiye kwera.
Gusa bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko batahawe ifumbire ku gihe ndetse bamwe bakayibura, bikaba byaratumye umusaruro wabo uba muke, baka basaba ko ubutaha byazakosorwa.

Umwe mu baturage utashatse gutangazwa amazina ye yagize ati “Ntabwo twejeje neza no mu miceri nta musaruro twabonye, ifumbire twarayihize turayibura burundu, umusaruro w’umuceri wabaye mukeya”.

Undi muturage bari kumwe nawe yavuze ko batigeze  babona ifumbire mbere y’ihanga bagahitamo guhingiraho none ubu bakaba babuze umusaruro aho yagize ati “Ntayo, uyu mwaka nta fumbire twabonye, twarayitegereje turayibura, ugategereza ugaheba”.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana ubutaha bigakosoka, agasaba abaturage kujya biyandikisha kare kugira ngo babonere ifumbire ku gihe

Mayor yagize ati “Iyo gahunda ubwo ntabwo tuzi icyabayeho turaza kuyikurikirana turebe icyabayeho ntabwo twifuza ko hari umuturage wabura ifumbire kuko uwiyandikishije mbere ayibona mbere, bivuze ngo n’uwiyandikishije nyuma ayibona nyuma, utabonye ifumbire nta mpamvu afite ubundi akwiye kubibazwa ahubwo impamvu atabonye ifumbire ari nayo mpamvu tugiye kubikurikirana ngo tumenye icyabayeho”.

Muri iyi mirenge ya Gishubi na Mukindo mu karere ka Gisagara bakunze guhinga ibihingwa birimo umuceri, ibigori n’ibishyimbo.Ibyo bavuga ko iyo babonye ifumbire ku gihe babona umusaruro uhagije bakiteza imbere.

KGLNEWS i Gisagara 

Related posts