Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Abafite ku ikofi yabo bakomeje kwereka bagenzi babo ko ntaho bahuriye

Abaturage batuye mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo baravuga ko bahangayikishijwe n’abatera amashyamba  hagati mu ngo ndetse n’ahagenewe guhingwa bikabateza ingaruka mu mibereho yabo

Aba ni bamwe mu baturage bavuga ko hari amashyamba aterwa hagati mu baturage n’abandi bafite amafaranga yabo bita abakire agaterwa hagati mu baturage ndetse no mu ngo, ibyo bamwe mu baturage bavuga ko bibabangamira mu iterambere ryabo ndetse no mu miturire.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Hano hantu naje kuhatura nta mashyamba ahari ariko ubu umukire yaraje anteraho amashyamba hano ruguru aritera maze kuhatura, kubera ko rero ari umukire nta kindi nari gukora narabyakiriye”.

Undi yagize ati “Ni abantu baba bakize baraza bagahinga batera amashyamba hagati mu baturage akaza akagura akantu gatoya agahita agatera ishyamba”.

Aba baturage bavuga ko bagenzi babo batagakwiye guhinga aya mashyamba mu baturage hagati hadakwiye kuko iyo  bikozwe gutyo bibabangamira mu mubireho y’iterambere ryabo ndetse n’imiturire muri rusange aho bavuga ko ishyamba rihita rikurura imirima bigasaba ko nabo bahita batera ishyamba batabiteguye, ibiti bikaridukira ku mazu mu gihe cy’imvura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko  abahinga amashyamba muri ubwo buryo butemewe  ndetse bukavuga ko abo bigaragaraho bazafatirwa ibihano.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yagize ati “Ubundi ahantu haberanye n’ubuhinzi ntabwo hagakwiye guhingwa amashyamba, ubangamira n’abo muturanye, ntawukwiye guhinga ishyamba atabanje kubisabira uburenganzira”.

Uyu muyobozi yunzemo avuga ko icyangombwa atari ukubirandura ahubwo bidakwiye no kubaho ngo bibe byahaterwa ashishikariza abaturage gukomeza kwirinda ibibazo nk’ibyo no kubirandura ababikoze kandi ko binaniranye hakurikizwa amategeko kuko arahari.

Uretse mu murenge wa Ndora abaturage bagaragaza  iki kibazo, no mu yindi mirenge yo muri aka karere bavuga ko iki kibazo gihari bagasaba ubuyobozi kwerekana ahakwiye guterwa amashyamba hihariye hatateza igihombo abaturage ndetse n’umutekano n’ahakwiye guturwa.

Nshimiyimana Francois i Gisagara

Related posts