Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Gicumbi:Umwana w’imyaka 14 yiyahuye Imana ikinga ukuboko.

Umwana witwa Robert w’imyaka 14 wo mu mudugudu wa Rwambeho,Akagari ka Butare,Umurenge wa Nyankenke ho mu karere ka Gicumbi biravugwa ko yiyahuje umuti wica udusimba izwi nka Sinikombe.

Ibi byabaye ahagana mu ma saa 14:00 z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024.

Bivugwa ko uyu mwana yari kumwe na mama we ahitwa mu mataba ari gutwara ifumbire noneho akaza kumusiga mu akerekeza mu rugo ari nabwo yahise anywa uwo muti.

Abaturanyi ba Mugwaneza Marie Claire na Nsekanabo Emmanuel ari nabo babyeyi b’uyu mwana baganiriye na kglnews.com batashatse ko umwirondoro wabo ujya ahagaragara bavuze ko bumvise uyu mwana ataka munda.

Uyu yagize ati:”Ahagana nka saa 14:00 ubwo twari turi mu itsinda nibwo twumvishe bavuga ko Robert wo kwa Manuel yiyahuje Sinikombe,noneho tujya kumureba kwa muganga dusanga bamushyizemo salumu.Gusa icyo twamenye nuko yatumye abana kwa Mukamana ngo bamubwire ko ari kuribwa munda nyuma yo kunywa uwo muti wica udusimba.”

Uwitwa Mutungirehe umutwarasibo aya mahano yabereyemo yabwiye kglnews.com ko ataramenya iby’aya makuru gusa agiye guhita yerekerayo.

Yagize ati:”Ayo makuru ntabwo twayamenye gusa reka nze njyeyo njye kureba ibyo ari byo.”

Umunyamabanganshingwabikorwa w’Akagari ka Butare,Utetiwabo yabwiye ikinyamakuru kglnews.com ko abimenye abibwiwe n’itangazamakuru bityo agiye kubikurikirana akaza kutubwira uko bimeze.”

Iyi nkuru turacyayikurikirana n’ubwo ubwo twayikoraga twamenye amakuru avuga ko uyu mwana wiyahuye ntacyo yabaye kuko ngo yaje gusesererwa kwa muganga.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Gicumbi.

Related posts