Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi:Umuturage ararembye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe yacukuragamo umucanga.

Umuturage witwa Ntampaka Vital wo mu mudugudu wa Burembo,Akagari ka Kiruhura,Umurenge wa Mukarange ho mu karere ka Gicumbi yagwiriwe n’ikirombe yacukuraga mo umucanga Imana ikinga akaboko.

Ibi byabaye ahagana mu ma saa yine n’igice za mu gitondo zo kuri uyu wa mbere Tariki ya 8 Mata 2024, ubwo uyu mugabo usanzwe ukora akazi ko gucukura umucanga we na mugenzi we barimo bashaka umucanga muri iki kirombe.

Umwe mu baturage bahaye amakuru kglnews.com yavuze ko iki kirombe bacukuragamo giteye ubwoba.

Yagize ati:”Byari nka saa yine zishyira saa Tanu nibwo nahageze dutangira gutanga ubutabazi,gusa iki kirombe urabona ko kiri mu byateza ibyago kuko kimeze nabi cyane.Umuyobozi w’umudugudu niwe wahageze aradufasha n’abandi baturage.”

Uyu muturage yakomeje avuga ko bamukuyemo ameze nabi.

Ati:”Umva bitewe nuko twamukuyemo ameze,nukuri niyo atapfa sinzi ko azasubira gukora.”

“Icyo twasaba abayobozi nibarebe ibirombe bimeze nabi babisibe,kuko no mu myaka ishize za rushaki hari uwo kigeze kugwira ahita apfa,rwose biteye impunge cyane.”

Umunyamabanganshingwabikorwa w’Akagari ka Kiruhura Mukamutsinzi Vestine yabwiye kglnews.com ko aya makuru ari impamo.

Ati:”Ni byo Koko,nabimenye nko mu ma saa tanu noneho yari kumwe na mugenzi we bari bari gucukurana umucanga muri icyo kirombe,atangira kumuha ubutabazi bw’ibanze natwe turahagera tumukuramo tumujyana kwa muganga ahageze bahita bamujyana ku bitaro bya Byumba,ubu ari kwitabwaho n’abaganga.”

Gitifu yakomeje avuga ko iki kirombe cyari cyarahagaritswe ahubwo ariko abantu banze kubyumva bagakomeza kugikoresha.

Ati:”Ni ikirombe cyari cyarahagaritswe ariko nyine kubera Kiri ahantu hihishe niyo mpamvu ,urumva nyine ni impanuka yabaye,turakomeza gukora ubukangurambaga mu baturage tubereke ko bidakwiriye cyane ko gucukura udafite uruhushya bihanwa n’amategeko.”

Kugeza ubu Ntampaka afite umugore n’abana babiri nk’uko amakuru ava mu batiranyi be abivuga.

Umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Related posts