Mu kagari ka Karenge murenge wa Bukure ho mu karere ka Gicumbi hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ubujura bukabije bukaba bukomeje guteza ibibazo mu baturage bahatuye.
Abaturage bakaba batangaza ko ubu bujura ahanini bukorwa na insoresore zirwa ku mihanda mu bice bitandukanye by’akarere ka Gicumbi zikajya kwiba abaturage bugorobye.
Mu gihe ubu bujura bukomeje gukorwa kandi abakora irondo ry’umwuga bavuga ko abajura baza kwiba muri aka gace baba bafite intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma ndetse n’izindi bikagorana ko babahashya kuko bo baba bafite inkoni gusa bakaba kandi batanafite impuzankano zibaranga.
Mu kiganiro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bukure Bayingana Theogene yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose ngo bahashye ubwo bujura akanavuga kandi ko bari gushaka uburyo bwo kongera amafaranga ahabwa abanyerondo ndetse ko bari kureba uburyo banakemura ikibazo cy’impuzankano kuri bo bikaba byabafasha mu guhashya ibi bisambo.