Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuruamakuru mashya

Gicumbi:Guhemba abanyeshuri byatumye abana bongera imitsindire ndetse bifasha n’ababyeyi babo.

Mu gikorwa cyo gusoza igihembwa cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2023-2024,mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Albert Kigogo, mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi hahembwe abanyeshuri batsinze neza kurusha abandi.

Bamwe mu banyeshuri bahize abandi bavuga ko ibi bihembo bahabwa bibafasha kongera kwitwara neza ndetse bikunganira n’ababyeyi babo.

Mutimutuje Justine wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye yagize ati:”ibi bihembo ndabyishimiye,cyane nk’iyo tuje gutangira ntabwo nirirwa ngura amakayi,mpera kuri ya yandi.Ikindi bimfasha guhatana kuko nkanjye ndikwitegura gukora ikizamini cya leta.”

Yakomeje agira ati:”ubu ngiye gukora étude cyane mu gitondo na nimugoroba kuko ngomba gukomeza kwitwara neza.”

Niyomukiza Bernard wiga mu mwaka wa Kabiri mu mashuri yisumbuye nawe yagize ati:”kuba narahize abandi nuko nasubiyemo amasomo bihagije.Naho ibi bihembo bifasha ababyeyi kutongera kugura amakayi,ndetse nanjye nkakomeza guhatana.”

Ku ruhande rw’ababyeyi bashimira ababafasha guhemba abitwaye neza ngo kuko bibaruhura mukugura ibikoresho mu gihembwe gikurikiyeho.

Kayitesi wo mu Kagari ka Kigogo ufite abana babiri babaye aba mbere yagize ati:”Ndashimira rwose ababyeyi baduhembera abana,nkanjye ndi umupfakazi urumva ko kubagurira ibikoresho birangora.Iyo rero babahembye biramfasha cyane.Umwe ubushize yari yabaye uwa Gatatu none yabaye uwa mbere urumva ko harimo guhatana cyane.”

Rutayisire Telesphore umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Albert Kigogo avuga ko kuva batangira guhemba hari impinduka zagaragaye ku mitsindire.

Yagize ati:”Kuva iri huriro ryatangira gutanga ibihembo byatumye imitsindire ihinduka kuko nta mwana uba ushaka gutakaza umwanya wa mbere.Tubona rwose iri huriro ari umugisha Imana yatwihereye pe.”

 

Visi Peresida w’ihuriro ry’,abize,abakora mu Kigogo Niyonsaba Stanislas avuga ko bateguye kujya batanga ibi bihembo bitewe nuko hari abana bataga ishuri babuze nk’ibikoresho.

 

Ati:”Twatekereje iki gikorwa dufite intumbero yo kugabanya umubare w’abana bavaga mu ishuri kubera ubushobozi.Hari igihe umwana yaburaga ibikoresho akavamo Kandi atari uko adashaka kwiga ahubwo aruko nta bushobozi.Tubona kandi biri gutanga umusaruro kuko usanga abana bata ishuri inaha muri aka gace ugenda ugabanuka.”

 

Yakomeje asaba abifuza kujya mu ihuriro ko amarembo akinguye.

 

Yagize ati:”Kuza muri iri huriro nta kiguzi bisaba umutima ushaka kandi ukunda.Amafaranga tugura ibikoresho duhemba ava muri twe,ubu duhemba uwa mbere gusa ariko mu bihe bizaza tuzajya duhemba nka batatu ba mbere.”

Nsengimana Jean Damascene ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi avuga ko iki gikorwa ari kiza kandi bashimira abagira uruhare mu burezi.

Yagize ati:”iki gikorwa kiba hirya no hino muri aka karere,turabashima rwose uruhare bagira mu ireme ry’uburezi.”

Yakomeje agira ati:”Icyo nasaba abanyeshuri nibabyaze ayo mahirwe baharwa umusaruro kuko iyo ubonye nk’ abantu bize aho wiga baje kugufasha bigutera Imbaraga,ahasigaye rero ni ahabo.”

Ibikoresho birimo amakayi n’amakaramu nibyo bihabwa ababaye aba mbere gusa ihuriro riteganyako hari n’ibindi biziyongeraho,bakaba bahemba kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye.

 

Related posts