Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi:Abacuruzi barataka igihombo baterwa n’isoko rishaje.

Bamwe mu bakorera mu isoko rya Kijyambere rya Gicumbi baravuga ko bakomeje kujya mu gihombo bitewe n’iri soko rishaje ngo kuko iyo imvura iguye ibicuruzwa byabo binyagirwa.

Abarema iri soko riherereye mu Murenge wa Byumba,bavuga ko rimaze gusaza ku buryo hakenewe irishya rigendanye n’uko Umujyi wabo uri kugenda itera imbere cyangwa se rikaba ryavugururwa.

Imireko iyobora amazi ava muri iri soko yamaze kwangirika bityo amazi yose yinjira mu isoko rwagati.

Umwe mu barema iri soko yagize ati: “Hano mu isoko imireko itwara amazi ku mabati yakozwe nabi. Iyo uri gucuruza nk’imyenda,uri gukorera ahantu hari imireko yangiritse, iyo imyenda iguyemo amazi y’imvura umuntu aba ahombye.”

Undi nawe yagize ati :“ Twebwe ducuruza imyaka irimo imboga n’amafu y’ ubugari n’ ibindi byo kurya, dukorera mu gice cyo hepfo mu isoko. Iyo imvura iguye amazi yose nitwe aruhuhukiraho, ubwo kugaburira abakiliya ibintu byaguyemo umwanda urumva twapfa kubiceceka. Nibadufashe turebe ko ryakorwa neza.”

Rimwe na rimwe mu gihe cy’imvura abo mu gice cya ruguru gicururizwamo imyenda ndetse n’inkweto iyo iguye bahita banura ibicuruzwa byabo tutirengagije n’abo mu gice cyo hepfo y’isoko.

Aba bacuruzi kandi bavuga ko uko Ubuyobozi bw’akarere busimburana ariko bugezwa ikibazo cy’iri soko bukabizeza kurikora ariko imyaka igashira indi igataha.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’agateganyo,Uwera Parfaite yavuze ko ari ikibazo bazi kandi bari kugishakira umuti.

Yagize ati:“Harateganywa gukora inzira z’amazi zose, duhereye ku mireko n’ibigega by’isoko. Hagiye gukorwa inyigo yabyo. Ntabwo twari twabona ingengo y’imari izakoreshwa, twatangiye gukora inyigo yo kureba ibyangiritse ngo tumenye neza ibigomba gusanwa.”.

Isoko rya Kijyambere rya Gicumbi rirema buri munsi gusa umunsi rusange ni kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu rikaba rihurirwamo n’abo mu mirenge yose igize aka karere uko ari 21,hakiyongeraho abo mu bice by’akarere ka Gatsibo,Rulindo na Burera.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Gicumbi.

Related posts