Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Gicumbi: Yabyaye umwana amuta mu musarane none yafashwe.

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 wo mu Kagari ka Ruhenda, mu murenge wa Byumba, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 03 Gashyantare 2024, ahagana saa cyenda, yatawe muri yombi n’abaturage bo mu murenge wa Byumba nyuma yo kumukekaho ko ariwe wabyaye umwana akamujugunya mu cyobo giherereye munsi y’akarere ka Gicumbi, bakazakumukuramo yapfuye.

Ubwo uwo mukobwa yafatwaga yahise yemerera umunyamakuru wa kglnews. com ko ariwe wabyaye umwana akamujugunya mu cyobo kiri munsi gato y’igipangu cy’umuturage witwa Nemeye.

Yavuze ko kuwa kane n’ijoro aribwo yageze ahantu mu kayira, akabyara umwana ari wenyine wapfuye ubundi agahita umujugunya mu cyobo cyari imbere ye.

Nyamara aya makuru atanga atandukanye n’ay’uturiye aho byabereye, wari wabwiye Igicumbi News ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 02 Gashyantare 2024 aribwo abana b’abanyeshuri bagiye ku ishuri bakumva Uruhinja rurimo kuririra mu cyobo ariko bakagirango ni igipupe ngo kuko bari bakererewe batigeze bajya kurebamo ahubwo bigiriye inama yo kuza kuhanyura saa kumi n’imwe z’umugoroba batashye.

Uyu muturage akomeza avuga ko ku mugoroba abanyeshuri batashye bakaza batanguranwa kureba cya gipupe bacyekaga bakaza gisanga imvura imaze kugwa mu cyobo kuko kidapfundikiye hagiyemo amazi.

Noneho ba banyeshuri bajomba igiti mu cyobo bazamuye babona agahinja.

Bamwe mu baturage bavuze ko bamufashe ubwo yari aje gufunguza bamureba bakabona arananiwe kandi ameze nk’umubyeyi wibarutse umwana. Bahise bahamagara Inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo baze bamutware ubundi bamukurikarane.

Mu kiganiro yari yagiranye na Igicumbi News dukesha iyi nkuru kuri uyu wa Gatanu, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Théoneste, yari yavuze ko uru ruhinja barukuye mu cyobo rwitabye Imana kandi bari bakomeje gushakisha uwaba yabikoze.

Ati: “Yari umuhungu gusa ubu tumaze kumugeza kwa muganga ntabwo turimo gukeka uwahamutaye kuko yari inyuma y‘igipangu cy’umuturage, dukomeje kumushakisha.”

Amakuru avuga ko kuri ubu uyu ukekwa yatawe muri yombi akaba ari kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Gicumbi

Related posts