Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi :Umusore yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Umusore uzwi ku mazina ya Hakizimana Samuel wari utuye mu mudugudu wa Muliza,Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba yasanzwe mu mugozi ampanitse yapfuye kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2024.

Uyu musore bikaba bikekwako ko yiyahuye kuko ngo yigeze kubigerageza inshuro zigera muri enye ariko bikanga.

Amakuru avuga ko nyina umubyara ariwe wamubonye bwa mbere abyutse mu gitondo, akamusanga amanitse mu ruganiriro rw’inzu yabo yapfuye.

Umukozi w’umurenge wa Byumba ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, (Admin) Nshimiyimana Valens,wasigariyeho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge uri mu kiruhuko,yemereye Ikinyamakuru Iwacupress.com dukesha iyi nkuru iby’uru rupfu.

Yagize ati : “Nibyo koko mu masaha ya saa tatu nibwo twumvise amakuru y’uwitwa Hakizimana Samuel, umusore uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko mwene Minani na Mukakamazi Saverine,wari utuye mu mudugudu wa Muriza, Akagali ka Nyarutarama,Umurenge wa Byumba Akarere ka Gicumbi yapfuye yiyahuye akoresheje umugozi,ejo yari yabigerageje n’uko bamukura mu mugozi,ariko yacunze abo mu rugo bagiye mu mirimo nuko ariyahura.”

Abajijwe icyamuteye kwiyahura ndetse n’icyo ubuyobozi bw’umurenge buri gukora,uyu muyobozi avuga ko atazi icyabimuteye kuko hagikorwa iperereza.

Ati : “Ntabwo turamenya icyatumye yiyahura ariko ubu hari gukorwa iperereza kugira ngo kimenyekane,ndetse n’umurambo wajyanwe mu Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma”.

Nshimiyimana,asoza yihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse anatanga inama ku baturage.

Ati : “Mu izina ry’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba ndihanganisha umuryango wa nyakwigendera,umusore w’imyaka 29 yari akiri uwo guteza imbere umuryango,Umurenge ndetse n’igihugu muri rusange ariko turamubuze, iki ni igihombo gikomeye cyane yaba ku muryango we ndetse n’igihugu,turasaba abatuye uy’umurenge gutangira amakuru ku gihe mu gihe bumvishe hari ushaka kwiyahura,twamufasha kubona ubuvuzi ndetse n’ubujyanama mu buryo bworoshye.”

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Gicumbi.

Related posts