Mu Mudugudu wa Rurembo , Akagari ka Nyiravugiza , mu Murenge wa Manyagiro, wo mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’ umusaza w’ imyaka 65 y’ amavuko wasanzwe yashizemo umwuka, bikekwa ko yiyahuye ubwo yari amaze kurwana n’ umuhungu we w’ imyaka 19 y’ amavuko bapfuye amafaranga 1000 gusa.
Aya mahano yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 07 . 10 . 2022, nibwo uyu musaza witwa Gatabazi Pascal yasanzwe mu mugozi yashizemo umwuka.
Bamwe mu baturanyi b’ uyu muryango batangaje ko uyu Gatabazi Pascal ashobora kuba yiyahuye nyuma y’ uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu umuhungu we w’ imyaka 19 bari yabutse batongana , ku mpamvu z’ uko yabuze amafaranga 1000Frw agakeka ko se yayibye.
Tuyizere Théoneste , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Nyiravugiza, yemeje aya makuru. Agira ati“ Twamenye ko yifungiranye mu nzu nyuma bakamusanga mu mugozi yapfuye. Baduhaye amakuru ko ashobora kuba yagiranye amakimbirane n’umuhungu we, abenshi bagacyeka ko aricyo cyatumye yiyahura”.Kuri ubu umuhungu wa nyakwigendera yahise atabwa muri yombi mu gihe iperereza rikomehje.(source: IGIHE.COM)