Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho kwica umwana yibyariye

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwagejeje imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba umukobwa w’imyaka 22, ukekwaho icyaha cyo kwica umwana yibyariye.

Nk’uko amakuru atangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru abigaragaza, uyu mukobwa wo mu Murenge wa Rutare, mu Karere ka Gicumbi, akurikiranyweho icyaha cyakozwe ku itariki ya 25 Gashyantare 2025. Nyuma yo kubyara umwana wari ugejeje igihe, ngo yamuteye icyuma mu rubavu aramwica, maze amushyira mu mifuka itatu ajya kumuta mu mugezi wa Mwange. Umurambo w’uyu mwana watoraguwe nyuma y’iminsi itatu.

Mu ibazwa rye, ukekwaho icyaha yemeye ko yagikoze, avuga ko yabitewe n’uko uwamuteye inda yari yamubwiye ko atazigera amufasha.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 08 y’Itegeko n°59/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023, rihindura Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Related posts