Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Gicumbi: Umubyeyi w’ umugabo n’ umwana we bakubiswe n’ inkuba ihita ibahitana.

Ibiroro by’ Akarere ka Gicumbi

Ubwo imvura yari itangiye kujojoba , nibwo inkuba yakubise umugabo w’ imyaka 35 y’ amavuko n’ umwana we w’ umukobwa w’ imyaka 8 , bahita bahasiga ubuzima. Iyi nkuba yabakubise ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022, mu Mudugudu wa Rugarama , mu Kagari ka Gatoma , mu Murenge wa Kaniga , wo mu Karere ka Gicumbi, ibakubita ubwo bari bagiye mu murima guhinga.

Abaturage babonye uko byagenze bavuga ko byabaye nk’ ibitunguranye kuko imvura yari itaratangira kugwa neza. Hategekimana Sylverien yagize ati “Nakoraga hafi yaho yakoraga, nkihagera mbese nahise nsanga umwana we byarangiye kuko yamukubise mu mutwe umusatsi wose irawubabura no mu gituza hose irahangangahura n’ imyenda ye yose yahiye ishiraho”. Akomeza agira ati“Se na we ntabwo yamubabuye , ariko bisa nk’aho yagize igihunga, hashize umunota umwe nawe ahita apfa.”

Twagirayezu Edouard , Umukozi ushinzwe imicungire y’ ibiza mu Karere ka Gicumbi , yasabye abaturage kujya birinda kugama munsi y’ ibiti n’ ibindi byose bishobora gukurura inkuba.

Uyu mugabo asize umugore n’ abana batatu(3). Imirambo y’ abitabye Imana yahise ijyanwa ku bitaro mu gihe hitegurwaga kubashyingura. ( Source: Igihe.com)

Related posts