Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Ubwo bari bavuye gusenga basanze abana babo babiri bapfuye . Menya icyabishe.

Ibiro by’ Akarere ka Gicumbi

Mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’ akababaro , aho ababyeyi bari bavuye gusenga basanga abana babo babiri b’ abahungu baguye mu cyobo bahita bahasiga ubuzima.

Aba bana bari batuye mu Mudugudu wa Miyaga , Akagari ka Mataba mu Murenge wa Nyamiyaga , wo mu Karere ka Gicumbi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe avuga ko aba bana b’ abahungu b’ itabye Imana umwe yari afite imyaka ine undi na we afite itanu, bakaba baguye mu cyo cya metero eshanu z’ uburebure kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2022.

Ngo iki cyobo aba bana baguyemo cyari giherereye mu ishyamba riri hafi y’ iwabo byacukuwe mu rwego rwo kurwanya isuri.

Kalisa Claudien , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyamiyaga, yavuze ko iperereza ryatangiye gukorwa ku bufatanye bw’ inzego zitandukanye kugira ngo hamenyekane iby’ uru rupfu rw’ aba bana.

Imirambo y’ abana yajyanywe ku Bitaro bya Byumba ngo ikorerwe isuzuma.

Hari amakuru avuga ko nyina w’ abana yari yababwiye ko barajya gusura kwa Nyirakuru hakurya y’ iryo shyamba , bigakekwa ko abana bashatse kugenda mbere ngo ababyeyi babo baze kubasangayo , bikarangira baguye mu cyobo cy’ amazi.

Related posts