Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Mutwarasibo yazindutse iyarubika agiye gucuruza ariko ibyo yahuye nabyo byakuye benshi umutima

 

Mu Karere ka Gicumbi ahagana saa kumi nimwe zo mu rukerera rwo ku itariki ya 15 Ukuboza 2023,  mu kagari ka Rukurura mu Murenge wa Kaniga, nibwo Mukama Aphrodise usanzwe ari Mutwarasibo ndetse akaba ari n’imboni y’umutekano yatezwe n’abajura ubwo yajyaga mu isoko rya Rushaki gucuruza amatungo, bakamutema bakamwambura amafaranga ibihumbi ijana ndetse n’amatungo yari ajyanye ku isoko.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze z’aho byabereye, avuga ko uyu mugabo bamutemye ku kaboko ndetse no ku kibero.Ati: “Ahagana mu ma saa kumi n’imwe hari imboni ku mupaka wa Kaniga bamwita Mukama Aphrodise niwe batemye, bamutemye ku Kibero n’akaboko ariko ntabwo kavuyeho nyine ni ugukomeretsa akaboko ntabwo ari cyane ahubwo ku itako niho bababaje hanyuma abakekwa bafashwe harimo uwo bita Bizimana Egide n’undi bita Kwizera”.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kaniga witwa Mukanterina Donatha, yabwiye iki kinyamakuru ko koko uyu muturage yatezwe akanatemwa ariko abaturage bagahita batabara bakamujyana kwa muganga ndetse n’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi.Yagize ati: “Ahagana mu ma saa kumi n’imwe zibura iminota mike uwo muturage nibwo yajyaga mu isoko rya Rushaki ahura n’Itsinda ry’abagabo bamukoreraho urugomo baramwambura baranamukomeretsa ku matako hariho ibikomere k’ubw’amahirwe aratabarwa bamutwara kuri Moto ajya kwa Muganga baramupfuka arataha, ubu ariwe mu rugo. Abo bantu hari abafashwemo ubu bari gukurikiranwa n’inzego z’Umutekano”.

Donatha kandi yavuze ko mu bakekwaho gutega uyu Mukama harimo bamwe mu baturage bo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda nabo bakaba bakomeje gushakishwa.

Uyu muyobozi yakomeje atanga impanuro ku baturage batuye Umurenge wa Kaniga, avuga ko bagomba kwitwararika bagatangira amakuru ku gihe kandi bakajya bagenda bukeye dore ko nabyo ngo bishobora kuba byaba intandaro y’ibizazane nk’ibyo by’ubwambuzi.

Mukama Aphrodise wategewe mu nzira agatemwa asanzwe ari Murwarasibo aho atuye mu Mudugudu wa Kinyogo, Akagari ka Nyarwambu mu Murenge wa Kaniga, kandi ni imboni y’umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Ntiharamenyekana niba abamuteze bari abagizi ba nabi bashakaga kumwiba cyangwa niba hari aho bihuriya n’akazi ke akora ko kubuza abantu kwinjiza magendu mu gihugu.

Ivomo: Igicumbi News

 

Related posts