Gicumbiđź’”: Yishe uwajyaga amugaburira amuciye umutwe, abaturage mu gahinda.

Mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Muko, Akagari ka Kigoma, Umudugudu wa Kabumuri haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo wivuganye umugore wamugiriraga neza, aho yamwishe amukase umutwe nyuma y’ uko nyakwigendera amufashe amwiba ibirayi.

Iyi nkuru yakababaro yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Kanama 2025, ubwo Uwamahoro Nadia, umugore uri mu kigero cy’imyaka 23, wari usanzwe ari umuntu mwiza ,dore ko uwamwishe yajyaga amuha ibyo kurya.

Abaturage bo muri ako gace ibyo byabereyemo bavuze ko nyakwigendera  yari umuntu mwiza kandi w’ umunyakuri , ndetse wagiriraga neza benshi mu abantu  harimo n’uwo bivugwa ko yamwambuye ubuzima.

Gusa bano baturage bo muri kano gace barasaba ubuyobozi ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ukekwaho icyaha ahanwe by’ intangarugero.

Ibi kandi byemejwe  n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Karisa Claudien, ubwo yabazwaga kuri ayo mahano  yabereye muri ako gace.Aho yagize ati:“Ayo makuru niyo koko. Umushumba (ukekwa) yishe uwo mubyeyi ubwo yari agiye kuzana telefone aho basanzwe babika imyaka, dore ko yari yayisize ubwo yari ahari n’umugabo we. Agezeyo asanga imbuto z’ibirayi bamaze kuziba, ahita ahamagara umugabo avuga ko akeka  uwabikoze. Uwo mugabo wari wibye ibirayi yumvise ayo magambo, ahita aza amwicira aho, amutemye mu mutwe aramwica.”

Uwakoze ubwo bwicanyi yahise atabwa muri yombi, ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku cyatumye yambura ubuzima nyakwigendera.

Nyakwigendera asize umwana wari mu kigero cy’ imyaka ibiri y’ amavuko.