“Gerageza”_Ubutumwa bushya bwa Will Shan buhumuriza abakundana bacibwa intege_ VIDEO

Umuhanzi nyarwanda Will Shan, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye indirimbo nshya yise “Gerageza”. Ni indirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza abakundana bahura n’amagambo abacamo intege n’abashaka kubatandukanya.

Muri iyi ndirimbo nshya uyu muhanzi yasohoye yitwa “Gerageza”, Shan agaragara nk’umukunzi wihagazeho, abwira uwo akunda ko atagomba kumva abamuca intege bavuga ko ntacyo azamumarira cyangwa ko ibyo amubwira byose ari ibinyoma. Ahubwo amubwira ati: “Gerageza ukomere ku rukundo rwacu, wirengagize amajwi ashaka kudutandukanya.”

Avuga ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaje nyuma yo kubona uburyo hari abantu batishimira kubona abakundana bishimye, bakabashyiramo amagambo abaca intege. Ati: “Iyi ndirimbo nayihimbye kugira ngo mbwire uwo mukunzi ngo akomere, ashikame mu rukundo.”

Will Shan yatinze gusohora indi ndirimbo nyuma y’iya mbere kubera ibibazo by’ubuzima byari byamutunguye. Ariko yizeza abafana ko ubu ibintu byagiye mu murongo, kandi ko nyuma ya “Gerageza” hari ibindi bihangano bikomeye abategurira.

Ati: “Abafana banjye ndabasaba kugira amatsiko kuko hari byinshi bibategereje. ‘Gerageza’ ni intangiriro y’urugendo rushya.”

Uyu muhanzi yizeza abakunzi be ko indirimbo ye izakomeza guhumuriza abakundana bose, ibashishikariza gukomera ku rukundo rwabo.

REBA HANO INDIRIMBO GERAGEZA IKOMEJE GUHEMBURA IMITIMA Y’ ABAKUNDANA