Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Generali Sultan Makenga wa M23 aciye amarenga ko bashobora guhindura icyerekezo cy’imirwano nyuma y’ibyo President aherutse gutangaza.Soma inkuru irambuye!

Nyuma yuko president Felix Antoine Tshisekedi atangaje amagambo akomeye cyane kubyerekeye intambara ingabo za leta FARDC iri guhuriramo na M23 akumvikana avuga ko umuti uri mubiganza byabo, abarwanyi ba M23 barangajwe imbere na Generali Sultan Makenga baciye amarenga ko bashobora kuba bagiye guhindura icyerekezo cy’imirwano ndetse n’uburyo bw’imirwanire.

Ubwo yarari kuganira na gomanews24 dukesha ayamakuru, Generali Sultan Makenga yatangaje ko badafite ubwoba nabuke bwo kuba bahangana n’ingabo za leta FARDC ndetse atangaza ko kubwabo bamaze gutegura uburyo bushya bwo kuzarwana inkundura kugeza bigaruriye umujyi wa Goma. uyumugabo uzwiho ubuhanga ndengakamere muby’intambara, yatangaje ko ingabo za Congo zishatse za kwigengesera ngo kuko amazi atakiri yayandi.

Ubwo yabazwaga icyaba kugirango izingabo za M23 zishyire intwaro hasi, Generali Sultan Makenga yatangaje ko ntakintu kubwe areba cyakorwa ndetse anatangaza ko badateze kuzigera bashyira intwaro hasi ngo kuberako kugeza ubu bashyigikiwe n’abaturage baherereye mugace aba barwanyi bamaze kwigarurira.

yagize ati.” dutera twari tubizi ko amahanga azaturwanya, ndetse twari tubizi ko tuzitirirwa ibyaha byinshi tutakoze. muminsi ishize twarwanye urugamba rutoshye dushaka kwigarurira uduce tumwe na tumwe ndetse biranaduhira tubigeraho. ariko ntamuntu numwe waruziko abaturage bazatwishimira nkuko tubibona. ikigaragaza ko batwishimiye nuko bakoze imyigaragambyo bamagana MONUSCO ariko nyamara muduce twacu ntawakoze iyo myigaragambyo cg se ngo adutere amabuye nkuko byatekerezwaga.

Uyumugabo nyuma yo gutangaza ibi byose, yaboneyeho akanya ko gushimira abaturage batuye muduce M23 yamaze kwigarurira ndetse atangaza ko bazakora ibyo bashoboye byose bakabarinda ngo ndetse n’ibitero FARDC iri gutegura baza kora kuburyo bizabera kure yahatuye abaturage ndetse atangaza ko bizeye intsinzi ngo nkukobayihorana.

Related posts