Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gen Sultan Makenga yatangaje icyo Leta ya Kinshasa yakora akishyikiriza ubutabera, inkuru irambuye..

Umuyobozi w’ Umutwe wa M23 uhanganye n’ Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abavuga ko azagezwa mu butabera mpuzamahanga kubera ibyaha by’ Intambara bibeshya kubyo M23, mu mashusho yagaraye ku mbuga nkoranyambaga , Gen Sultana Makenga yongeye kuvuga ko M23 itarwanira gushyirwa mu gisirikare cya FARDC nk’ uko bamwe babikeka.

Yavuze ko impamvu M23 irwana ari ukurengera uburenganzira bw’ abaturage benshi bambuwe mu gihugu cyabo. Ati“ Ntabwo njye nka Makenga ndwanira ibibazo byanjye bwite, ndwanira abaturage bose muri rusange. Abavuga ko turwanira impamvu zacu bwite baribeshya.”

Makenga yaboneyeho guha ubutumwa abamukangisha ko azahanishwa n’ ubutabera mpuzamahanga ati“ Hari n’ abamwira ko ndimo gushakishwa. Aho ndi ko bahazi baje bakamfata!? Nta kindi gihugu nzongera guhungiramo nzaguma hano kuko ndi Umunyekongo”.

Gen Makenga anavuga ko igisirikare cy’ Umutwe wa M23 kitarwanira kwinjira mu ngabo z’ Igihugu ahubwo baharanira guhabwa uburengenzira nk’ ubw’abandi mu gihugu cyabo cy’ amavuko.

Gen Makenga avuga ko mu gihe yabona impamvu zatumye afata imbunda akajya ku rugamba zikemuwe na Leta ya Kinshasa nabo bamukangisha ubutabera mpuzamahanga yahita abwishyikiriza cyane ko intambara arwana itagamije inyunguze ahubwo igamije guhagarika uko abaturage bahohoterwa mu gihugu cyabo.

Umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano mu Ugushyingo kwa 2021, nyuma yo gutangaza ko amasezerano yose yagiye igirana na Leta ya Kinshasa nta namwe yashyizwe mu bikorwa.

Ibi biniyongeraho ko abaturage bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda bakomeje gufatwa nabi na Leta ya Kinshasa ari nayo itangwa nk’ impamvu nyamburu Gen Makenga na M23 ye bongeye kwegura imbunda bagahangana na FARDC.

Related posts