Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Gen Sultan Makenga wa M23 yaburiye DR Congo ko uko bakomeza guhuruza amahanga ninako ubukana bw’ikibazo bwiyongera.inkuru irambuye!

Nyuma yuko intumwa z’ingabo za afrika y’uburasirazuba zigiye muri congo gukusanya amakuru azifashishwa muguhangana n’abarwanyi ba M23, ndetse na bamwe mubadepite bakumvikana bahamagarira ingabo za SADC kuba zaza muri Congo gufasha FARDC kukuba bahangana na M23, Jenerali Sultan Makenga uyobora M23 mubyagisirikare yaburiye leta Felix Antoine Tshisekedi ko uko akomeza guhuruza amahanga ariko arushaho gukomeza ikibazo kiri hagati y’impande zombi.

Ubwo yaganiraga kumurongo wa Telephone na radio mpuzamahanga ikorera i Washington Dc (Radio ijwi rya America) uyumugabo yumvikanye atanga imbuzi kuri Leta ya Congo ndetse atangaza ko kuba ikibazo kiri hagati ya M23 na leta kitarakemuka ahanini ari ukubera ubushake buke ubutegetsi bwa Congo bukomee kugenda bugaragaza.

Uyumugabo uzwiho ubuhanga budasanzwe mugutegura intambara, yatangaje ko aba bose leta yahamagaye nibaramuka biyunze kugisirikare cya leta imbaraga zizaba nkeya kuri aba barwanyi ariko atangaza ko batazigera bacika intege ndetse atangaza ko kuba Congo iri gusaba ubufasha umuhisi n’umugenzi ataribyo bizafasha mugukemura ikibazo ahubwo atangaza ko bizarushaho kuba bibi.

Uyumugabo kandi yatangaje ko igihe kigeze abanye-Congo bagakanguka bakava mukuyoborwa nkuko amatungo ayoborwa aho yanenze cyane abaturage bagaragaye bari mumyigaragambyo bari gutwika ibirango bya MONUSCO aho bari gushinja izingabo ko zaba ziri gufasha umutwe wa M23, aho binahwihwiswa ko MONUSCO yaba yaratije indege zigera kuri 3 abarwanyi ba M23. nubwo kandi uyumugabo atigeze yemeza ayamakuru, ariko yaburiye abatuye muri Congo ko iyi leta nidashyira mubikorwa ibikubiye mumasezerano, bazisanga aba barwanyi bamaze no gufata igihugu.

Related posts