Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gen Sultan Makenga wa M23 Nyuma yo kwigarurira imitima ya benshi mubanyamurenge kubera ijambo yatangaje agiye kubafasha ikintu gikomeye. Ese bisobanuye iki kubanyamurenge? Soma witonze!

Abarwanyi ba M23 nyuma yo kwigarurira tumwe muduce twagenzurwaga n’ingabo za leta ya Congo FARDC biturutse kumujinya bagize kubera kudahabwa ibikubiye mumasezerano bagiranye na leta y’ikigihugu nkuko babivuga byaje gutuma bashoza intambara ndetse kugeza ubu abenshi bakaba bamaze kuva mubyabo abandi bakahasiga ubuzima.ibi kandi byatumye abanye-Congo barakarira cyane ingabo zishinzwe kugarura umutekano muri ikigihugu za MONUSCO ngo kuberako zananiwe guhangana n’aba barwanyi ba M23.

Usibye kuba byarateye umwiryane ukomeye cyane muri ikigihugu, byanatumye abaturage bishyiramo abanya-Rwanda aho babeshyeraga aba barwanyi ko baba baterwa inkunga n’u Rwanda kandi nyamara aba barwanyi ba M23 bakaba barasohoye itangazo ryamagana ibi byose. nubwo kandi iri tangazo ryasohotse, ntibyabujije abanye-Congo guhiga umunyarwanda bukware muri ikigihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kugirango bamugirire nabi.

Ibi kuba byaratijwe umurindi n’iyintambara ya M23 ndetse n’abasirikare ba leta FARDC byatumye nubundi abantu bose biganjemo abanyamurenge batangira guhigwa bukware ndetse biza kuba bibi cyane ubwo M23 yarushagaho gutsinda ingabo za leta FARDC kuko noneho imitwe yiterabwoba itandukanye yatangiye gushotora abanyamurenge kugeza nubwo batangiye kubita abanyarwanda kugirango biborohere kuba babica bitwaje impamvu z’amafuti.

Kurubu rero, Gen Sulatan Makenga na M23 bamaze gutangaza ko mugihe bazahabwa ijambo muri leta nkuko bahamya ko aricyo kintu cyambere bari kurwanira, bazashyira imbere ku ishyira ukizana k’umunya-Congo kuruta kubiba amacakubiri no gushwana kwa hato na hato, ndetse uyumuyobozi akaba yakomoje kubitero bijya bigabwa n’abarwanyi ba Red Tabara bikabaga kubatuye mugice cya Kivu y’amajyepfo ko hazashyirwaho itsinda ry’abasirikare babigize umwuga mugukumira bene ibi bitero.

Iyinkuru yumvikanye neza cyane mumatwi y’abanyamurenge, ariko kandi nkuko byashimangiwe n’abaturage batuye muduce twamaze kwigarurirwa na M23 , bemeza ko kubwabo aba barwanyi bakwiriye kuba bafata igihugu kugirango igihugu cya Congo gihinduke Paradizo nkuko abanye-Congo babyifuza.

Related posts