Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gen Sultan Makenga na M23 bongeye gucira akarongo ingabo za FARDC. President Tshisekedi atangaje ibikomeye kungabo z’abanyakenya zivugwa i Rutshuru. Soma witonze!

Abarwanyi ba M23 barangajwe imbere na General Sultan Makenga ubahagarariye mubyagisirikare, bamaze iminsi ikabakaba 12o nukuvuga hafi amezi 4 aba barwanyi bigaruriye uduce dutandukanye tw’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo harimo Rutshuru bunagana ndetse n’igice kinini cy’inkengero z’umujyi wa Goma. aba barwanyi basa naho bamaze kwemeza ko utuduce ntawuzatubakuramo bashingiye kubushobozi budasanzwe bibonamo.

Hamaze amasaha make rero humvikanye ibihuha ko ingabo z’abanya Kenya zaba zamaze kugera kubutaka bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ariko bikavugwa ko ngo izongabo zaba zinjiriye kumupaka wa Bunagana usanzwe uri kugenzurwa n’abarwanyi ba M23.ibi bikimara gukwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga, abarwanyi ba M23 bahise babyamaganira kure ndetse bavuga ko uwakandagiza ibirenge muduce bagenzura atabanje gusaba ibyangombwa yahura nakaga gakomeye ndetse bikaba bitakorohera uwariwe wese wagerageza guhungabanya umutekano w’abaturage batuye muduce aba barwanyi bamaze kwigarurira.

Usibye kuba ayamakuru yahakanwe n’abarwanyi ba M23, leta ya Congo nayo yateye utwatsi ibyizi ngabo ndetse batangaza ko ari ibinyoma byagiye bigahimbwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ko ayamakuru atariyo. abajijwe niba koko abarwanyi ba M23 baraciriye akarongo abasirikare ba leta ya Congo, umuvugizi w’igisirikare cya leta aganira n’ijwi ry’america dukesha ayamakuru yatangaje ko aba barwanyi bafite ubuhanga buhanitse mumirwanire ko ndetse kurubu byatumye abasirikare ba FARDC benshi bakuka imitima ndetse akaba ariyompamvu leta iri kugenda ishaka inkunga z’abasirikare impande zitandukanye kugirango bafatanye guhangana n’aba barwanyi badasanzwe.

Nkwibutse ko aba barwanyi ba M23 kurubu bahanganye n’ingabo za leta ya Congo, bagahangana n’ingabo z’abarundi bivugwa ko bagiye gutanga inkunga mubyagirikare ariko ibi byose ntibikuraho ko umunsi kumunsi aba barwanyi ba M23 bakomeza kugenda bafata uduce dushya arinako bakomeza kwigaruria imitima yabo bari gucungira umutekano muri ikigihe batuye muduce bamaze kwigarurira.

Related posts