Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Gen Sultan Makenga na M23 bamaze gushyiraho umuyobozi bushya muri Ruthsuru bigaruriye

Abarwanyi ba M23 nyuma yo kwigarurira uduce dutandukanye turimo Bunagana na Rutshuru, bongeye gushyiraho ubuyobozi bushya nyuma yuko bimitse ugomba kuyobora umujyi wa Bunagana kurubu bamaze gushyiraho uzayobora umujyi wa Rutshuru nkuko byatangajwe na Radio Okapi dukesha ayamakuru.

Abarwanyi ba M23 bamaze amezi arenga atandatu bari muntambara n’ingabo za leta aho bo bavuga ko bari kurwanira uburenganzira bw’abanyecongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bagizwe abanye-Congo n’abakoroni nyuma yuko baje bagaca imipaka maze aba bakisanga muri Congo ariko nyamara bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. kimwe mubituma aba banye-Congo badahabwa uburenganzira mugihugu nk’abandi benegihugu, nicyo cyatumye barema umutwe w’itwaje intwaro ndetse bakaza gusezerana na Leta ya Congo muri Werurwe 2012 ariko ayomasezerano ntaze gushyirwa mubikorwa.

Ubwo Felix Antoine Tshisekedi yarakiri kwiyamamariza kuyobora Repuburika iharanira demokarasi ya Congo yakunze kumvikana avuga ko abarwanyi ba M23 bakwiriye uburenganzira bwabo nkabandi benegihugu cyane ko umugore we nawe akomoka mubwoko bw’abavuga ikinyarwanda kuko nawe yavukiye muri Kivu y’amajyepfo. ubwo uyumugabo yajyaga kubutegetsi asimbuye President Joseph Kabila, yahise yirengagiza ibyo yajyaga avuga kuri M23 ndetse atangira kuvuga ko ari agatsiko k’amabandi.

Abarwanyi ba M23 bahisemo kuyoboka inzira y’intambara ndetse biza no kubahira bafata uduce dutandukanye turimo bunaganaga na Rutshuru ari nayo bahaye umuyobozi mushya aho batangaza ko yagiriyeho kugirango abe yafasha abaturage mukwishyura umusoro ndetse no kwita ku isuku y’uyumujyi nyuma yuko abarwanyi ba M23 bemeye gushyira intwaro hasi nubwo ingabo za leta ya Congo zikomeje kubagera amajanja zibagaboho ibitero biremereye.

Related posts