Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Gen Kulaigye , asanga ikibazo cy’ umutwe wa M23 gishingiye ku ivangura.

Umuvugizi wa UPDF , Gen Felix Kulaigye yavuze ko asanga umutwe wa M23 atari wo ukomereye igihugu cya Congo cyane nka ADF Nalu, ahubwo impamvu biri gusakuza cyane ari uko bishingiye ku ivangura.

Umuvugizi wa UPDF ibi yabitangaje mu kiganiro Invo n’ invono gitambuka kuri BBC Gahuza miryango ubwo yabazwaga ikibazo cya M23 uko ishyigikiwe na Uganda ndetse n’ u Rwanda.

Gen.Felix Kulaigye yavuze ko nta ruhare na ruto Uganda yigeze igira mu gutera inkunga uyu mutwe wa M23 ndetse avuga ko igihe abasirikare ba FARDC batsindwaga muri Bunagana bahungiye muri Uganda ikabakira.

Ku bwa Gen. Kulaigye asanga ikibazo cya M23 gushingiye ku ivangura ry’ andi Moko adashaka ubwoko bw’ Abatutsi muri kariya Karere.Yagize ati “M23 si yo yica abantu benshi nka ADF NALu, CODECO n’Indi mitwe irwanya ubutegetsi bwa Congo muri Beni na ituli.”

Leta ya Congo Kinshasa ifite imitwe 192 yitwaje intwaro kubutaka bwayo nta munsi ushira iyi mitwe itishe abaturage ndetse no kubambura utwabo , mu kiganiro yagiranye na Radio Kivu star, Maj Willy Ngoma umugizi wa M23 yavuze ko mu bikubiye mu masezerano uyu mutwe wagiranye na Leta harimo kwambura iyi mitwe ishingiye ku moko intwaro.

Major Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 yavuze ko M23 yagombaga gufasha Leta kwambura imitwe y’ aba Mai Mai intwaro ndetse na ADF NALU batibagiwe na FDLR, miri iki gihe dosiye yarabirundutse ahubwo FDLR na Mai Mai nibo bari gufasha Leta kwirukana M23 .

Related posts