Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gatsibo:Nyuma yo kurebana ay’ingwe n’uwo bashakanye yahisemo kwitandukanya n’ubuzima akoresheje ikintu kigayitse.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kanama 2023 nibwo umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 wo mu murenge wa Rugarama ho mu Karere ka Gatsibo yasanzwe yapfuye, iruhande rwe hari imiti y’imbeba bikekwa ko yaba ariyo yakoresheje yiyahura.

Inkuru mu mashusho

Amakuru atangazwa n’abaturanyi ba nyakwigendera akaba avuga ko uyu musaza yari amaze igihe arwaye uburwayi bw’amara, yarabyimbye  ndetse ko atari akibana mu cyumba kimwe n’umugore we bashakanye bityo bikaba ari kimwe mu byamuteye ihungabana bituma afata umwanzuro cyo kwiyambura ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama MUKAYIRANGA Edith atangaza ko bamenye aya amakuru y’urupfu rw’uwo musaza.

Mu magambo ye yagize ati “twamusanze mu nzu, aho yari aryamye hari n’udusashe tw’imiti y’imbeba yapfuye, Inzego z’ibanze zirimo polisi ndetse na RIB zahageze ajyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma ngo bemeze icyo yazize nyuma ajye gushyingurwa.”

Nyuma yabyo umurambo wa Nyakwigendera ukaba  wahise woherezwa ku Bitaro bya Kiziguro gukorerwe isuzuma kugira ngo nyuma yajyo ashyingurwe.

Uyu muyobozi kandi akaba asaba abaturage  kwirinda kwiyambura ubuzima, bagakunda ubuzima bwabo kuko mu byukuri igihugu kiba kikibakeneye ndetse n’imiryango iba ikibakeneye akaba ndetse abasaba kujya begera ubuyobozi mu gihe babona babuze inshuti yo kubafasha mu bibazo bitandukanye baba bafite.

Related posts