Mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo haravugwa ibabaje yaho Umugabo witwa Iradukunda yari agiye gutema umugore we amucitse ahita atemagura ingurube ze.
Abaturage bo muri ako gace ibi byabereyemo bavuga ko icyo uwo mugore n’ umugabo we bapfuye ntacyo bazi ngo gusa babonye afata umuhoro maze atemagura ingurube zari mu rugo rwabo ngo ziba igitamo.
Icyizere Divine umugore wa Iradukunda avuga ko umugabo we atari amuziho izo ngeso kuko nawe yatunguwe n’ibyo yakoze.Ati” Byarantunguye kubona umugabo wanjye afata umuhoro agashaka kuntema. Sinari nzi ko yakora ibintu nka biriya .”
Kugeza ubu, inzego z’ibanze n’iz’umutekano ntacyo ziratangaza ku byabaye. Abaturage bo basaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyatumye uyu mugabo afata icyemezo giteye ubwoba nk’iki.
Ivomo: Radio Ishingiro