Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gatenga: Umugabo yishe umugore we mu buryo bwa kinyamaswa  abanje no kubyigamba ,benshi bibatera umujinya

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, haravugwa inkuru y’ umugabo witwa Hagenimana Onesphore , wishe umugore we amuteraguye ibyuma nyuma yo kwigamba ko agiye kumwica ubundi ajye kwirira imvungure muri gereza.

Aya mahano yabereye mu mudugudu wa Rebero, mu kagali ka Karambo. Abaturage batuye muri ako gace, bavuze ko Hagenimana haburaga gato ngo yice n’umuturage wari ugiye kumutesha ngo atica umugore we.

Amakuru avuga ko Hagenimana yabanaga n’umugore we mu buryo butemewe n’amategeko, aho nyakwigendera yari afite imyaka 28 mu gihe Hagenimana afite imyaka 34, nyakwigendera akaba yari umutayeri ukorera mu gasanteri ka Gashyekero.

Ngo bijya kuba, nyakwigendera yari yarataye urugo n’umugabo ahunze kubera amakimbirane bari bafitanye, akaba yari amaze icyumweru ataba iwe mu rugo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Mata nibwo umugabo yahamagaye umugore we, amwitabye amutera icyuma mu mutwe mu ijosi no mu rubavu.

Abaturanyi bahamagaje Imbangukiragutaba imujyana kwa muganga ariko aza gupfirayo, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Twajamahoro Sylvestre, wavuze ko hakekwa ko urupfu rwa nyakwigendera rwatewe n’amakimbirane bari basanzwe bafitanye. Hagenimana afungiwe kuri sitasiyo ya RIB i Gikondo mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza.

Related posts