Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Gasogi United nyuma yo guhondagura Rayon Sports KNC yatangaje amagambo yabashenguye imitima

Mu mugoroba wa tariki 12 Mutarama 2024 nibwo habaye umukino wa shampiyona,wahuzaga Rayon Sports na Gasogi United, warangiye ari 2-1.

Ibitego byose bya Gasogi United, byatsinzwe na Kabandi Serge, mu gihe igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Luvumbu.

Nyuma y’uyu mukino mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Gasogi United yatangaje ko Rayon Sports yagize amahirwe yari kuba yatsinzwe ibitego byinshi,ikanga umupira.

Akomeza agira ati: “Uriya mwana Kabanda Serge namurwanyeho, mvuga ko ariwe rutahizamu mwiza mu Rwanda uhari ariko udahabwa amahirwe, dufata icyemezo cyo gusezerera Maxwell kugira ngo akine.

Gusa icyo navuga, Rayon Sports igize amahirwe, abakinnyi bacu bose ntabwo bari bakabonye ibyangombwa. Rayon Sports ndabashimira birwanyeho bakabaye batsinzwe ibitego bike”

Gasogi United itangiye igice cya kabiri cya shampiyona neza,mu gihe Rayon Sports itangiye ihunga igikombe.

Related posts