Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Gasogi United ihetse mapyisi ikipe ya APR Fc iyinjiza mu myaka umunani itazi igikombe cy’Amahoro.

Mu mukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro wabaye ku isaha ya saa 18:00 ikipe ya Gasogi United yasezereye APR FC kuri Penality 4-3 nyuma y’uko umukino wari warangiye ari 0-0 ndetse n’umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Ni nyuma y’uko umukino wari warangiye ari ubusa ku busa.

Ikipe ya Gasogi United yaranzwe no gusatira izamu ry’ikipe y’ingabo z’igihugu ibifashijwemo n’abasore bayo batandukanye gusa amahirwe yo kuboneza mu izamu akaba make.

Uyu mukino wari witezwe kureba nimba Gasogi United irakora ibyo umuyobozi wayo Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yatangarije mu kiganiro Urubuga rw’imikino gitambuka kuri Radio Rwanda ko agomba gusezera iyi kipe ariko abantu bakabifata nko gutebya nk’uko asanzwe abikora.

Ni umukino iminota 90 yarangiye bikiri 0-0 noneho hongerwaho iminota itandatu nayo irangira uko n’ubwo abasore nka Shaibub,Victor Mbaoma bageragezaga gushaka igitego ariko bikanga.

Nyuma y’umukino umuyobozi wa Gasogi United Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yagize ati:”Congratulations,Komerizasiyo kuri APR FC.Iki gikombe turifuza kugera no kugitwara.”

Yakomeje agira ati:”I believe in myself (Niyizereramo) and I will never say never(sinjya mvuga ntibishoboka) never ntabwo ijya iba muri vokaburari(Vocabulary)zanjye,(In Everything i do)muri buri kimwe cyose nkora nzi y’uko abakinnyi bose baba bangana n’abandi.Ikipe ya APR FC ni ikipe nziza mu buryo bwose bushoboka kandi narabivuze mu mibare ntawe uduha amahirwe ariko nzi neza ko ikibuga kivugira,kandi kiravuze,murakoze cyane.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko n’ikipe ya Police Fc ngo nayo bazayitegura nk’uko biteguye APR Fc.

Ati:”Twebwe hano tuzamuka ikiraro tugezeho,ndabizi neza ko Police ari ikipe ikomeye nayo ,turayifata nk’uko dufata APR,icyo dusabwa ni ukuba seriye ndetse tukabyitaho.”

Imyaka ikabakaba mu munani ikipe ya APR FC itazi gutwara igikombe cy’Amahoro.

Muri 1/2 ikipe ya Gasogi United izahura na Police yasezereye Gorilla ku bitego 4-1,naho Rayon sports yasezereye Vision Fc ku bitego 5-1,ikazakina na Bugesera Fc yasezereye Mukura VS ku gitego 1-0.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts