Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gasabo: Umwana yapfuye akuwemo amaso n’amazuru.

 

Mu mudugudu wa Nyakabingo, mu kagari ka Bweramvura mu murenge wa Jabana wo mu karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka itanu witabye Imana bitunguranye bikaba bikekwa ko uyu muziranenge yaba yahitanywe na Nyirasenge.

Amakuru dukesha igitangazamakuru BTN Tv avuga ko uyu nyakwigendera yabanje kuburaho igihe kingana nk’umunsi wose ababyeyi be bagatangira kumuhigisha cyane, bagatanga amatangazo hirya no hino ariko ngo mu kubona bakamubona yarangije kubura ubuzima.

Bamwe mu baturanyi ndetse n’ababyeyi b’uyu nyakwigendera witabye Imana bavuga ko urupfu rw’umwana wabo Ari Nyirasenge urwihishe inyuma banasaba ko nyuma y’uko hari abaketswe bagatabwa muri yombi ngo bagakwiye kujyanwa mu ruhame bagahanwa by’umwihariko bagasaba ko hakurikiranwa buri muntu wese waba waragize uruhare mu rupfu rw’uyu mwana.

Umwe mu baturage babonye uyu mwana yagize ati “Urupfu yapfuye, bamukoyemo amazuru , amaso, yapfuye urupfu rw’agashinyaguro, ngewe nasaba buri muntu wese waba wagize uruhare mu rupfu rw’uyu mwana ko yakurikiranwa”.

Inkuru mu mashusho yose yisange hano

Bwana Shema Jonas Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana nawe yashimangiye amakuru y’urupfubrw’uyu muziranenge Aho yagize ati” Amakuru y’uwo mwana turayafite twafashe umwe wakekwaga arananyemera Ari nawe watanze undi bafatanije nawe arafatwa bajya no kwerekana Aho umurambo uri, Bose batawe muri yombi”.

Urupfu rw’uyu mwana rwababaje benshi babonye umurambo we gusa Gitifu Jonas yijeje abaturage ko abakekwa ko baba bihishe inyuma y’uru rupfu Bose bazaburanishwa mu ruhame

Related posts