Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gasabo: Umugore aremera ko yataye mu cyobo umwana abereye Mukase yavuze impamvu yabimuteye

 

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye y’umugore ukekwaho guta mu cyobo kirekire umwana abereye Mukase agamije kubabaza umugabo we.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye y’umugore ukekwaho guta mu cyobo kirekire umwana abereye Mukase agamije kubabaza umugabo we.

Ni icyaha cyabaye ku wa 8 Gashyantare 2023 , ku isaa yine mu Mudugudu wa Rwintare , Akagari ka Gitaraga , Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro aho umugore yakuye ku ishuri umwana abereye Mukase akamujyana maze agahita amuta mu cyobo cya metero 15.

 

Ubushinjacyaha buvuga ko abatabaye uwo mwana basanze yavunaguritse, bahita bamujyana ku bitaro bya Masaka.

Hatanzwe amakuru ko uyu mugore yari atakibana n’umugabo we ndetse n’uwo mwana wahohotewe yari yaragiye kubana na Nyina umubyara, atakibana na Mukase ari yo mpamvu uwo mugore yagiye kumukura ku ishuri ashaka kumwica kugira ngo yihimure ku mugabo wamutaye, Uyu mugore yemera ko ibyo akekwaho yabikoze koko, akaba yarabitewe n’umujinja yari afitiye umugabo we wamutaye kuko yashakaga kumubabaza.

Ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi akekwaho buramutse bumuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 25 hashingiwe ku ngingo ya 21 na 107 z’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.( Inkuru ya Igihe.com)

 

Related posts