Byateje umutekano muke mu Mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo, umurenge wa Remera aho iyi Lodgi iherereye, nyuma yaho uyu mugore yaramaze kugwa gitumo umugabo we asambana nundi mukobwa maze agashoza intambara ashaka kurwana nawe.Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Nzeri 2022, nibwo uyu mugore yasanze umugabo we ari gusambanira muri Lodge iherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge.
Ababibonye batangarije IGIHE dukesha ino nkuru ko uyu mugabo atari yaraye iwe ndetse umugore yaraye amuhamagara ariko akanga kumwitaba.
Bavuga ko ibi byatumye umugore we agira impungenge z’uko umugabo we yaba yagize ikibazo maze undi mugore baturanye aba ariwe umubwira ko ubwo yari i Nyamirambo yamubonye agiye muri Lodge iherereye i Nyamirambo ari kumwe n’umukobwa.
Bavuga ko ibi byatumye uyu mugore azindukira i Nyamirambo nyuma y’aho bamurangiye Lodge umugabo we babonye yinjiramo, maze asanga ari kumwe n’umukobwa mu cyumba.
Uwitwa Uwamahoro Nadine yagize ati “Twe tubonye umukobwa asohoka avuza induru ngo bamutabare naho ngo ni uriya mugore wari umukubise ngo kubera ko yasanze aryamanye n’umugabo we.”
Akomeza avuga ko uwo mugabo nawe yashatse gukubita umugore we amubwira ko atamushinzwe abantu bari bahuruye bahita babakiza bamubwira ko ari umunyamafuti cyane ndetse yibeshye akamukoraho ariwe bahita bakubita ahubwo.
Uyu mugore wafatiye mu cyuho umugabo we ari kumwe n’umukobwa muri Lodge, yabwiye ikinyamakuru igihe ari nacyo dukesha iyi nkuru ko umugabo we yari yamubeshye ko agiye gukorera mu Karere ka Nyagatare ndetse abantu bahoraga bamubwira ko amuca inyuma ntabyemere ku buryo ari yo mpamvu yaje i Nyamirambo kugira ngo amwifatire.Yongeyeho ko n’ubwo bafitanye umwana umwe agiye kwisubirira iwabo bitewe n’ibyo yiboneye n’amaso ye.