Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Gapupu 5 zitangaje zaranze umwaka wa 2023

Umwaka ujya kurangira habayemo ibikorwa byinshi cyane bitandukanye, muri siporo tugiye kugaruka kuri gapapu 5 zaranze umwaka wa 2023 mu Rwanda.

Turahera kuya Richard Bazombwa Kirongozi:uyu mukinnyi yavuzwe cyane muri Rayon Sports bari bameze no kwemeranya ibyo azahabwa,kugeza ubwo umuyobozi wa Kiyovu Sports uzwi nka General,yafataga indege akajya mu Burundi kuganira na Kirongozi aho yagiye amushyiriye amafaranga mu gihe Rayon Sports yarikiri mu biganiro nawe,nyuma yo kumusinyisha byababaje abakunzi ba Rayon Sports bashinja abayobozi uburangare,uyu mukinnyi ubu ari mubayihetse.

Indi gapapu ni iya Rayon Sports na Kiyovu zifuzaga umukinnyi wo hagati Niyonzima Olivier (Sefu)uyu nyuma yo gutandukana na AS Kigali Rayon Sports yaramushatse bikomeye, bahuye inshuro irenze 1 bigera aho batinze kumuha amafaranga, nyamara bari bumvikanye bituma Kiyovu Sports yaritegereje ko batumvikana ihita imusinyisha,nyuma yo kuyisinyira yaje kuyibera Kapiteni,nubwo kugeza ubu Rayon Sports ikimwifuza.

Bigirimana Abed nawe inkuru ye yo kujya muri Police FC iri muzashenguye abafana ba Rayon Sports kurwego rukomeye,kuko byose byari byarangiye asigaje gusinya gusa,kuko bamwohereje itike y’Indege araza ariko bagitinda kumuha amafaranga abayobozi ba Police FC bahita bamusinyisha byihuse aba Rayon birangira gutyo.

Undi Nshimirimana Ismael Pitchou waje kujya muri APR FC avuye muri Kiyovu Sports nyuma yuko ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaje ko bumwifuza,baje kwisanga APR FC yamusinyishije mw’ibanga rikomeye cyane, nubwo atarakora ibyo bari bamwitezeho.

Ntwari Fiacre uyu munyezamu amakipe yo mu Rwanda yaramwifuje ari yo APR FC na Rayon Sports aho amakuru amwe yamujyanaga muri Rayon Sports andi muri APR FC byavugwaga ko yayihaye isezerano ryo kuzayisubiramo biza kurangira bose abateye umugongo ajya muri Africa y’Epfo mu ikipe ya TS Galaxy.

Ubu akaba ari kwitwara neza cyane,kuko amaze kubanzamo imikino ibiri yikurikiranya nubwo yari yagiye ari umuzamu wa 2 ariko bishoka ko yaba agiye gufata uwa 1 byafasha ikipe yacu y’Igihugu.

Related posts