Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gakenke:Inkongi y’umuriro yahitanye umunyeshuri muri EAV Rushashi.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 20 Mutarama 2023 mu macumbi y’Abahungu ya EAV Rushashi hadutse inkongi y’umuriro uturutse muri parafo,umwe mu banyeshuri ahita yitaba Imana undi arakomereka.

Habumuremyi Jean Baptise,Umuyobozi w’iki kigo,yatangarije ikinyamakuru Iwacupress.com dukesha iyi nkuru ko iy’inkongi y’umuriro yahereye muri parafo y’inyubako abahungu baryamamo izwi nka Dortoire n’uko umwe aza gupfa undi arakomereka.

Yagize ati :”Mu rukerera nibwo twumvishe abanyeshuri batabaza n’uko twihutira kureba ikibaye,dusanga umwe mu banyeshuri arigutaka aba arapfuye,undi yakomeretse,twahise twihutira gukupa umuriro kugeza ubu ntituramenya icyateye iy’inkongi gusa uwakomeretse yajyanywe kwa muganga,ubu hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyayiteye”.

Yakomeje agira ati”Ntabwo ari ikibazo cyatewe n’uko inyubako zishaje kuko zari zaravuguruwe”.

Umuyobozi wa EAV Rushashi yashoje ahumuriza abanyeshuri kutagira ubwoba.

Yagize ati : ”Icyo twabwira abanyeshuri ni uko batagomba kugira impungenge kuko hagiye gukurikiranwa icyateye iy’inkongi hanyuma gikemurwe”.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine,we yatangaje ko yaje gutabazwa mu rukerere rw’uyu wa Gatandatu abwirwa ko hari inkongi yibasiye Ikigo cy’amashuri cya EAV Rushashi.

Yagize ati :”Mu rukerera ry’uyu wa Gatandatu badutabaje batubwira ko inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abahungu ya EAV,nuko turatabara tuhageze dusanga umwe yitabye imana undi yakomeretse umugongo”.

Meya Mukandayisenga akomeza atanga ubutumwa bw’ihumure no kwihanganisha ababyeyi ba Nyakwigendera.

Yagize ati : ”Iyo umubyeyi yohereje umwana we ngo ajye ku ishuri aba aziko agiye ahantu hatekanye,birababaje kumva ngo umwana wawe wohereje ari muzima ngo yitabye Imana,turihanganisha umuryango wabuze uwabo,dore ko uy’umunyeshuri yigaga mu mwaka wa Gatatu w’Icyiciro Rusange,ababyeyi bari bamutezeho umusaruro ndetse n’iterambere,ikindi hari inshuti ye bari baturanye yagize ikibazo cy’ihahamuka twahise tuyijyana kwa muganga,icyo twabwira abanyeshuri ndetse n’ababyeyi barerera hano muri rusange ni ukwihangana kuko aya ni amakuru ababaje kandi anateye agahinda”.

Inkongi y’umuriro yabaye kuri iki kigo ntiharatangazwa nimba hari ibindi yaba yangije.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com mu karere ka Gakenke

Related posts