Ibi byabaye mu masaha ya nimugoroba yo kuwa mbere Tariki ya 19 Gashyantare 2024 mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke aho umwarimu wigishaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rukura, yatwawe n’umwuzure ubwo yageragezaga kwambuka ikiraro cyari cyarengewe n’amazi y’imvura yari imaze kugwa.
Mukandayisenga Vestine,Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko ayo makuru bayabwiwe n’abagore babiri bari kumwe n’uwo mwarimu, aho bo barokowe n’amakenga bagize banga kwambuka icyo kiraro.
Ati :“Ni amazi yamutwaye bamushakishije bamubona yapfuye.Abagore babiri bari kumwe bo banze kwambuka baravuga bati aha hantu hatabona n’imvura yaguye gutya ntabwo twambuka, arababwira ati ntimugatinye aba arambutse aba abuze atyo, ni na bo batanze amakuru, bati twari kumwe n’umuntu none amazi aramutwaye. Gutinya kwabo kwabafashije, twari kubura benshi iyo bambukira rimwe.”
Uyu muyobozi yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera n’abo basanzwe bakorana muri GS Rukura, avuga ko icyo kiraro cyateje impanuka gisanzwe gikoreshwa ndetse avuga ko n’imodoka zikinyuraho, gusa asaba abaturage kucyitondera mu gihe imvura yaguye.
Ikindi kandi yanabasabye ko mu gihe imvura yaguye bajya bacumbika.
Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com I Gakenke.