Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gakenke: Icyafashije abaturage kumenya ibyumvikanamo amahano akekwa ku mugabo yakoreye umwana.

 

Mu karere ka Gakenke mu Mudugudu wa Nyarungu, Akagari ka Kamubuga mu Murenge wa Mubuga, umusore witwa Manirarora Faustin yatawe muri yombi azira gusambanya umwana w’imyaka irindwi wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Uyu mwana bivugwa ko yari avuye kuvoma isamoya z’ijoro zo ku wa 4 tariki 29 Gashyantare 2024 nibwo yahuye n’uwo musore, aramuhagarika atangira kumushukisha igiceri cy’ijana ngo akigure bombo, umwana amuhakaniye ahita amufata ku ngufu.

Abaturanyi b’uyu mwana bavuga ko bumvise urusaku rw’umwana w’umukobwa ruturutse mu gashyamba kari hafi aho ari gutabaza bahurura bagiye kureba ibimubayeho, mu kumugeraho basanga uyu mugabo Manirarora arimo kumusambanya ku ngufu.

Umwe muri abo baturanyi uri mu bahageze bikiba, yagize ati “Ayo mahano yadutunguye ibintu nk’ibyo hano muri aka gace twaherukaga kubyumva cyera nko mu myaka 20 ishize. Uyu musore yahemukiye umwana ahemukira ababyeyi be, mbese ni ibintu biteye agahinda. Twifuza ko bamugenera urumukwiye kandi n’igihe cyo kuburana bakazamuzana hano mu ruhame, aho yakoreye icyaha n’abandi bakaboneraho isomo ryo kudahirahira ngo babyishoremo”.

Aba baturanyi bakomeza bavuga ko bakimara gufatira mu cyuho uwo musore, yagerageje kubaha amafaranga ngo batamuvamo, ariko baranga bamubera ibamba ahubwo bahita bitabaza ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko bamaze guta muri yombi uyu musore, ndetse agira inama ababyeyi kuba hafi y’abana babo, kuko ngo bidakwiye kumva cyangwa kubona umwana uri muri kiriya kigero agenda mu muhanda wenyine mu masaha ya nijoro.

Ati “Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’amategeko, dusaba buri wese kudahishira abafite imigambi nk’iyo yo kwangiza umwana. Inzego z’umutekano ziri maso kandi ziteguye guhana zitajenjekeye umuntu wese wabifatirwamo. ndetse turakangurira ababyeyi kuba hafi y’abana babo batagomba kubatuma hanze mu masaha y’ijoro.

SP Jean Bosco Mwiseneza yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru kugihe ndetse agira inama abakomeje kwishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi, ko bakwiye kubireka kuko biri ku isonga mu bikurura ibibazo nk’ibi, cyane ko nuwo musore ngo asanzwe azwiho ingeso yo kunywa ibiyobyabwenge bikekwa ko biri mu byamuteye gusambanya uwo mwana.

Ati “Abantu nk’abo bijandika mu nzoga n’ibiyobyabwenge bibatesha umurongo muzima, akenshi abaturage baba babazi. Ni byiza ko abantu babagaragaza hakiri kare, hakabaho kubigisha kandi dufite ingero za benshi bagiye babireka nyuma yo kwigishwa no gusobanukirwa byimbitse ingaruka byabagiraho bo ubwabo n’umunryango nyarwanda muri rusange”.

Kuri ubu ukwekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yahise afatwa ubu ari gukurikiranirwa kuri Station Police ya Gakenke, mu gihe umwana yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho, kugira ngo asuzumwe ndetse ahabwe n’imiti yabugenewe hamwe no gukomeza kumuhumuriza”.

Related posts