Abasheshe akanguhe bo mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke basobanura ko amateka y’umusoro w’umubiri mu myaka yo hambere wabonaga umugabo ugasiba undi, ugasonerwaga gusa umusore utaramera ubwoya bwo ku myanya y’ibanga.
Umusaza w’imyaka 89 witwa Bararuha Claver utuye mu Kagali ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke waganiriye n’ abagenzi bacu ba Kigali Today dukesha avuga ko umusoro cyari ikintu cyahabwaga agaciro n’ubuyobozi hagashyirwamo imbaraga zidasanzwe kugira ngo utangwe.Umusaza Bararuha ngo yatangiye gusora mu mwaka w’1948 basora gusa amafaranga 50.Muri icyo gihe, yemeza ko yari amafaranga menshi kuko yabonaga umugabo wavuye iwe akajya kure gupagasa.
Kubera ikibazo cy’umusoro w’umubiri, Bararuha yahagurutse mu Gakenke muri 1950 afata inzira ajya i Bugande gupagasa kugira ngo abone umusoro n’andi mafaranga yo kumufasha mu mibereho ye. I Bugande amafaranga yabonekaga, bahinga ibikontwari bitaga “amayade” barangiza kugwiza amashilingi (amafaranga akoresha muri Uganda) bagataha bakishyura umusoro, bakanagura amasambu ndetse n’abasore bakaboneraho kubaka.
Akomeza avuga ko abayobozi bazaga gufata abantu batatanze umusoro, bababona bagakizwa n’amaguru. Agira ati: “Iyo wababonaga wahitaga ubangira amaguru ingata, ugasimbuka imiringoti dore ko njye nari nkiri umusore wagira amahirwe ntibagufate.”
Abataratanze umusoro bajyanwaga gufungwa, bo bafungirwaga muri Gereza ya Ruhengeri. Ngo bagenda basa nk’aho bambaye ubusa ku bwende kugira ngo nibakora ku myanya y’ibanga bumve ko nta twoya twari twazaho babarekure.
Umusaza Bararuha abivuga atya: “babajyanaga mu Ruhengeri kubambika ubusa…ukiri umusore wambaraga udukabutura hejuru n’agashati, wagerayo, ukagira utya (akora ku gitsina cye), wambaraga ubusa kugira ngo barebe ko ufite … (aratsinda by’abakuru), basanga utazifite ugataha.”
Uretse abakobwa n’abagore, abandi bantu bose bafite hejuru y’imyaka 18 y’amavuko batangaga amafaranga y’umusoro w’umubiri ariko rimwe na rimwe bakagira ikibazo cyo kumenya abagejeje kuri iyo myaka kubera igihagararo cyabo.
Abasoze bahabwaga ibibaranga
Umukecuru w’imyaka 78 witwa Mukamuganga Yozefa, avuga ko uwasoze yambikwaga ibarata (akantu kameze n’umudari bambaraga mu ijosi) bityo agatandukana n’utarasoze, yahura n’umuyobozi (umushefu) agahita amenya niba yarasoze cyangwa atarasora. Ngo ibarata yaje gusimburwa n’isenti.
Mukamuganga wari umwana mukuru muri icyo gihe, abisobanura agira ati: “Ba data bagitangira gusora basoraga ifaranga bita isenge, none kahavuye baza kuzana irindi faranga ryitwa ikuta, ikuta rihavuye baza kuzana amafaranga y’ibyuma, umuntu agasora ifaranga,… nabaga ndi umwana mukuru mbibona.”
Uko imyaka yatahaga indi ikaza umusoro w’umubiri wagiye wiyongera ugera no ku mafaranga 50 Bararuha yatangiriyeho gusora.Bemeza ko ayo mafaranga yari akayabo ku baturage kuko utarajyaga i Bugande yagombaga kujya gupagasa i Buriza.
Ntabazabona Yohani utazi igihe yavukiye kugira ngo mbimenye yampaye ikarita-rangamuntu, avuga ko umusoro watangwaga gusa n’abagabo ndetse n’umugabo ufite abagore babiri yasoreraga umugore wa gatatu.Uyu musaza w’imyaka 77 asobanura ko hari igihe umwe mu banyamuryango yafatwaga akabura umusoro, umuryango wakusanyaga ugaterana ugakusanya amafaranga y’umusoro bakishyurira umunyamuryango kugira ngo ave muri gereza. Kuri ubu mu Rwanda, umusoro w’umubiri wavuyeho.