Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Football: Waruziko cyera gusimbuza abakinnyi mu mukino bitari byemewe? Dore uko byaje

Umupira w’amaguru ni umukino ukunzwe na benshi ndetse nta gushidikanya ko ariwo uhatse iyindi mu gukundwa na benshi. Uyu mukino dukunda, watangiranye amategeko menshi amwe aza gukurwaho uko imyaka yagiye igenda ndetse haza no kingerwamo andi. Nshobora kukubaza nti ese waruziko cyera gusimbuza abakinnyi mu mukino bitari byemewe? Muri iyi nkuru tugiye kukubwira uko byaje.

Ubusanzwe tumenyereye kubona ku mukino w’umupira w’amaguru amakipe yombi afite abakinnyi 11babanza mu kibuga kuri buri ruhande, ariko bakagira n’abandi b’abasimbura baba bicaye ku ntebe bategereje ko igihe icyo aricyo cyose umutoza yabitabaza bakajya gusimbura umukinnyi wagira ikibazo cyangwa se bikaba ngombwa ko umutoza ashaka kongeramo amaraso mashya mu ikipe ye hari nk’ugaragara ko yananiwe cyangwa atari gukora ibyo umutoza yamutumye.

Impamvu zo gusimbuza ziba ari nyinshi kuko hari n’ubwo umutoza ahitamo gukoresha umwanya wo gusimbuza kugirango atinze umukino nk’igihe yatsinze ashaka ko iminota ishirira mu gusimbuza. Umutoza kandi ashobora gusimbuza kugirango ahindure uburyo bw’imikinire.

Nk’uko twatangiye tubivuga gusimbuza ntibyabagaho mbere y’umwaka wa 1953. Mu ntangiriro zo kwemerera amakipe gusimbuza abakinnyi, itegeko ryemeraga ko hasimbuzwa abakinnyi bavunitse gusa. Nyuma byaje kwemerwa ko abatoza bashobora gukora impinduka bagashyiramo abandi bakinnyi bo kibafasha. Umusimbura wa mbere mu mateka ni Richard Gottinger wasimbuye Horst Eckel mu mukino ikipe yabo yakinagamo na Saarland ku itariki 11 Ukwakira 1953.

Kwemera ko habaho gusimbuza abakinnyi mu gikombe cy’Isi byaje kwemerwa mu gikombe cy’Isi cyo muri 1970. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza mu ntangiriro ryemeraga ko umukinnyi ashobora gusimburwa igihe yavunitse gusa, ibi niko byakozwe kugeza mu mwaka w’imikino w’1965-1966.

Kubera ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA ryemeraga ko umukinnyi asimburwa gusa ari uko yavunitse, Abatoza bari bakomeye mu Bwongereza nk’uwitwaga Don Revie watozaga Leeds United yabwiraga abakinnyi be kwivunikisha kugirango babashe gusimburwa. Ibi byaje gutuma FA ivugurura amategeko yayo maze mu mwaka w’1967-1968 yemerera amakipe n’abatoza gusimbuza abakinnyi mu mukino ku bushake bwabo.

Kwemera gusimbuza abakinnyi byatangiye hasimbuzwa abakinnyi babiri gusa, birazamuka bagrra kuri bstatu, ariko mu bihe bya Covid-19 muri 2021 amashyirahamwe amwe namwe yatangiye kwemerera amakipe gusimbuza abagera kuri batanu mu mukino umwe.

Related posts