Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Football si imibonano mpuzabitsina umuntu akora yihishe, ni nka ‘nyash’ iyo uzifite abantu barazibona”_KNC nyuma yo kurahira Mukura

Perezida w’Ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yongeye gushimangira ko azegukana Igikombe cya Shampiyona kuko ikipe ye ikina umupira mwiza bigaragarira buri wese mu mvugo zishushanya nk’aho yagize ati “Umupira w’Amaguru si imibonano mpuzabitsina umuntu akora yihishe”.

Ni amagambo yatangaje nyuma y’aho Ikipe ya Gasogi United yari imaze gutsindira Mukura Victory Sports et Loisirs mu rugo igitego 1-0 mu mukino ufungura Shampiyona ya 2024/2025 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Nk’uko byagaragariye ijisho ku bakurikiye uyu mukino, Gasogi United yarushije Mukura VS&L umukino mwiza; ibintu byashimangiwe na KNC mu kiganiro n’Itangazamakuru agaruka ku buryo yakiriye ibyavuye mu mukino n’uko bari bawuteguye.

Ati “Ntewe agahinda kuko uyu mukino twagombye kuba twawutsinzemo ibitego nka bine, iyo urebye uburyo twahushije,… Mukura yaguze abakinnyi bakomeye, ni ikipe twaje gukina na yo twiteguye. Twari tutaratsindira Mukura kuri iki kibuga twagombaga gushyira iherezo ku magambo.”

Yakomeje avuga ko Mukura na Gasogi zifitanye amateka, gusa Mukura ikaba yarabaye nk’iyatatiye inzira zayo; ibintu byatumye KNC aza ashaka kuyikosora.

Ati “Mukura nzi ya kera ni ikipe yakoraga itavuze amagambo. Twagombaga kubahiriza ya ndirimbo ivuga ngo ‘ab’amagambo byari byabananiye’. Iyi ndirimbo ndashaka muyindure muvuge muti ‘izabatsinda Gasogi’!”

KNC kandi yongeyeho ko bizarangira n’abatemera Gasogi United bizarangira bavuye ku izima bitewe n’uko umupira iyi kipe ifite abafana bitwa “Urubambyingwe” ikina, utazigera wihishira mu kibuga.

Ati “Abantu buhorohoro bazagenda babyemera. Njye narababwiye y’uko umupira w’amaguru ntabwo ari imibonano mpuzabitsina umuntu akora yihishe. Ni nka ‘Nyash’ (amabuno) iyo uzifite abantu barazibona. Ni nk’inkorora ntiwahisha umupira, n’izindi vuba bidatinze turaziziye.”

Nyuma y’imikino yakinwe kuri uyu wa Kane, Gasogi United yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota atatu inganya na Gorilla FC mu gihe Bugesera na Amagaju zifite inota rimwe.

KNC wemera ko n’abahakana ubushobozi bwa Gasogi United, bazava ku izima!

Related posts