Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

FIFA yandikiye Kiyovu Sports iyisubiza uburenganzira bwo gusinyisha abakinnyi yaguze

Ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru mu nshingano ku Isi FIFA ryahaye kiyovu Sports uburenganzira bwo gusinyisha abakinnyi nyuma yaho yishyuriye abanye Sudan.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023 nibwo ikipe ya Kiyovu SC yishyuye Umunya-Sudan Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman miliyoni 57 z’amafaranga y’u Rwanda 57.000.000 FRW nk’igihano cyo kuba iyi kipe yarigeze kumusinyisha ariko igasesa amasezerano ye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku rundi ruhande kandi ikipe ya Kiyovu SC yamaze kwishyura John Mano nawe wari wasinyiye rimwe na Shaiboub ariko we yahawe miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda (17,000,000 FRW).

Nubwo nta mukino n’umwe bayikiniye, ikipe ya Kiyovu SC yatanze miliyoni 74 z’amafaranga y’u Rwanda kuri aba byanye Sudan.

 

Related posts