Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

FIFA ifatanyije na RIB baragenda runono abamunzwe na “magouille” muri FERWAFA

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ifatanyije n’Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha, RIB baba baratangiye gukurikirana mu ibanga rikomeye bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA bakekwaho amanyanga “magouille” y’uburyo butandukanye.

Ni amakuru yagiye hanze mu gihe iriya nzu ireberera umupira w’u Rwanda mu bihe bitandukanye yagiye ivugwaho kugira bamwe mu bakozi bagiye bijandika mu bikorwa bifitanye isano na ruswa, serivisi zitanoze, gukoresha imyanya barimo mu nyungu zabo bwite kimwe n’ibindi bimunga iterambere rya Ruhago muri rusange.

Ibi kandi bikubiye mu nkuru IGIHE yanditse kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, ifite umutwe ugira uti “Byagenda bite habaye umukwabu muri ruhago y’u Rwanda?”.

Muri iyi nkuru harimo igika kigira kiti “Byose ngo byatangiye mu kwezi gushize [Kanama (8)] ubwo umwe mu bakozi ba FERWAFA yandikiraga FIFA email ndende igaragaza uko umutungo wa FERWAFA wangizwa, ko amafaranga agenerwa abagore atabageraho, ko amafoto afatwa ngo habeshywe ko hari abana bategurwa kandi ntabo n’ibindi byinshi”.

Kuri ubu, “FIFA rero yatangiye gukorana na RIB mu ibanga ngo batahure ababyihishe inyuma. Abantu benshi n’abatabitekerezaga bafashwe barafungwa. Ubu uyu munsi ni bwo bagejejwe imbere y’Ubutabera”.

Ibyaha bisa nk’ibi, birenga imbibi z’umupira bikagera no mu nzego zishinzwe kugenza ibyaha.

Muri Kamena [6] 2022, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda [RIB], Dr Murangira B Thierry yatangaje ko uwari Umuyobozi ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] afunzwe ndetse n’umusifuzi bakekwaho ibyaha birimo guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aho bitandukaniye ni uko icyo gihe ikirego cyari cyatanzwe na FERWAFA kuri ruswa ivugwa mu marushwanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

FIFA ifatanyije na RIB baragenda runono abamunzwe na “magouille” muri FERWAFA

Related posts