Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

FERWAFA yifashishije andi mategeko adasanzwe ikuraho urujijo ku bivugwa ko Heritier Luvumbu atemerewe gukinira Rayon Sports

Umunye-Congo Héritier Luvumbu uheruka kongera gusinyira Rayon Sports, akomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko kuri ubu afite imyaka 30 mu gihe hari itegeko rivuga ko umukinnyi uyirengeje atemerewe gusinya mu ikipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda.

Kimwe mu byagarutsweho mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye muri Nyakanga 2021 harimo kongera umubare w’abanyamahanga bakina Shampiyona y’u Rwanda. Hemejwe kandi imyaka izajya igenderwaho hemezwa umukinnyi uyikinamo.

Ubusanzwe muri Shampiyona y’u Rwanda buri kipe yemerewe abakinnyi batanu b’abanyamahanga bashobora kujya muri 11 babanza mu kibuga, ariko umubare rusange w’abakina mu ikipe wo si ikibazo.

Nyuma y’iyo nama, abanyamuryango batangaje ko bishimiye uyu mwanzuro wo kongera abanyamahanga, ndetse bagaragaza ko inyigo igomba gukomeza gukorerwa ubugororangingo kugira ngo itazabangamira abakinnyi b’Abanyarwanda.

Kuva icyo gihe amakipe afite amikoro yatangiye kugura abakinnyi nk’abagura amasuka. Muri iyo nkundura, amakipe yisanze yaraguze abanyamahanga benshi kandi muri bo nta bushobozi bafite.

Kuri Rayon Sports, muri Shampiyona iri gukinwa ya 2022/23, yazanye abakinnyi bashya biyongera ku bandi bari baguzwe barimo Rafael Osalue, Mbirizi Eric, Paul Were n’abandi, ariko ikipe yisanga bamwe muri bo yarabibeshyeho, abandi bibasirwa n’imvune.

Yahise ifata icyemezo cyo kugarura Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu wasinye amasezerano y’amezi atandatu nk’umukinnyi mushya uza kuyifasha kugera ku gikombe dore ko ubu isoko rifunguye kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 27 Mutarama 2023.

Amakuru avuga ko Luvumbu yavutse tariki ya 23 Nyakanga 1992 ku byangombwa bigaragara. Uyu mukinnyi ariko ntabwo yaba arengeje imyaka 30 kuko imyaka 31 izuzura muri Nyakanga.

Itegeko rya Ferwafa rivuga ko umunyamahanga winjira mu gihugu urengeje imyaka 30 y’amavuko agomba kuba nibura yarakiniye ikipe y’igihugu cye mu gihe cy’imyaka itatu ishize, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Ati “Umukinnyi wemewe ntabwo agomba kuba arengeje imyaka 30. Iyo arengeje iyo myaka tumusaba ibimenyetso by’uko agomba kuba agaragaza ko yakiniye ikipe y’igihugu mu myaka itatu itambutse.”

Karangwa yongeyeho ko ikibazo cya Luvumbu bataracyakira kuko uyu mukinnyi atari yandikishwa ngo Ferwafa imenye ibyo yujuje n’ibyo atujuje kugira ngo yemererwe gukina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Uyu mukinnyi waherukaga muri Rayon Sports FC mu 2019, yasinye amasezerano y’amezi atandatu, atuma azuzuza imyaka 31 yaramaze gusoza amasezerano.

Luvumbu yatangiye gukorana imyitozo na bagenzi be, ndetse anakina umukino we wa mbere bahuriyemo na Heroes FC. Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 4-1, ariko umutoza Haringingo Francis avuga ko yishimiye urwego rw’uyu mukinnyi.

Ati “Murabona ko Shampiyona yegereje. Hari abakinnyi twatangiranye imyitozo banyeretse ko bameze neza. Luvumbu nabonye ko ari umukinnyi uzadufasha kandi azatuma turema uburyo bwinshi bubyara ibitego, nubwo ataramera neza nkuko mbyifuza.”

Ku ruhande rw’uyu mukinnyi, we yabwiye itangazamakuru ko ameze neza kuko yasubiye mu rugo. Agaruka ku bivugwa ko ashobora kutemererwa gukina, Luvumbu yavuze ko nta kibazo afite kuko yahamagawe mu ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiteguraga CHAN 2021.

Ati “Bwa nyuma mperuka gukinira ikipe y’igihugu ni mu 2021 mu ikipe yahamagawe hitegurwa CHAN. N’ubu nubwo nahisemo kuza hano, nari mu ikipe ya CHAN.”

Mu gihe isoko rigifunguye mu gihe cy’ibyumweru bibiri, Rayon Sports isigaranye umwanya umwe muri 30 igenwa n’amategeko, igomba gushakamo umukinnyi mushya. Uyu mwanya uzajyamo rutahizamu nk’uko umutoza abyifuza.

Luvumbu Nzinga w’imyaka 30 ishyira 31 y’amavuko yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 ubwo yakiniraga AS Vita Club y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yayivuyemo mu 2017 ahita yerekeza muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi.

Mu 2018, Héritier Luvumbu yerekeje muri Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR) yo muri Maroc, mu 2019 yayivuyemo yerekeza muri Club Athletic Youssoufia Berrechid ari na yo yavuyemo yinjira muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yongeye kugaruka muri Rayon Sports ku wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2022. Yagarutse muri iyi kipe y’igikundiro yigeze gukinira mu 2021 mbere yo kwerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.

Kuva mu 2014 ni bwo uyu mukinnyi yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.

Related posts