Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

FERWAFA yeretse amakipe itandukaniro riri hagati y’umuyobozi n’umunyamuryango

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryatangaje ko umubare w’abanyamahanga bagomba gukina Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2024/2025 uzaguma kuri batandatu nk’uko bisanzwe, aho kuba umunani nk’uko byifuzwaga n’abanyamuryango na Rwanda Premier League itegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje FERWAFA n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League ifite mu nshingano gutera Shampiyona, maze kimenyeshwa abanyamuryango b’iri Shyirahamwe nyuma kuri uyu wa Gatatu, taliki 14 Kanama 2024.

FERWAFA yamenyesheje amakipe ko abanyamahanga bemerewe gukinishwa ku mukino muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda baguma ari batandatu.

Nubwo iki cyemezo cyamaze gufatwa , inzego zitandukanye zirimo Rwanda Premier League, abanyamuryango n’abayobora amakipe bari basabye ko uyu mubare wakongerwa, aho basabaga ko abanyamahanga bajya bagaragara ku rupapuro rw’umukino ‘Feuille de Match’ baba 12, naho ababanza mu kibuga bakaba 8, icyakora na nyuma y’impunduka zakorwa mu mukino aba 8 ntibagomba kurenga imbere mu kibuga.

Ni ibintu byanagendanaga n’uko amakipe yitwaye ku isoko kuko nk’akomeye yaguze abanyamahanga benshi arimo APR FC na Rayon Sports zaguze barindwi bashya na Police FC yaguze umunani, mu guhe Mukura Victory Sports et Loisirs yaguze abandi nka bo.

Shampiyona ya 2024/2025 iratangira uyu munsi ku wa Kane, taliki 15 Kanama 2024 ahateganyijwe imikino itatu aho Gorilla FC yakira Vision FC, Bugesera ikine na Amagaju FC, mu gihe Mukura VS yakira Gasogi United, imikino yose iteganyijwe saa Cyenda.

Kuri iyi mikino n’indi izakurikiraho, itegeko ry’abanyamahanga batandatu rigomba kubahirizwa.

Umubare w’abanyamahanga ntiwahindutse!

Related posts