Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

FERWAFA yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ariko yemeza igikorwa cy’indashyikirwa izakora nyuma bazaba bafashijwe n’amakipe yahuriye kuri uyu mukino

 

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gutangaza kumugaragaro ibiciro byo kwinjira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC.

Tariki ya 3 Kamena 2023, nibwo ruzambikana hagati y’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzemeza kumugaragaro ikipe izasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika ijyanye n’ikipe izaba yatwaye igikombe cya Shampiyona sezo 2022/2023.

Uyu mukino ntabwo ugifite imbaraza nyinshi bitewe ni uko APR FC ishobora kujya gukina uyu mukino yaramaze gutwara igikombe cya Shampiyona nyuma yaho ikipe ya Kiyovu Sports ikoze ikosa igakurwa ku mwanya wa mbere wa Shampiyona, bivuze ko uyu mukino gukomera bizaba ari uko amakipe asanzwe ahanganye gusa naho kuba amakipe yose hari icyo irwanira ntabizaba bihari.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 23 Gicurasi 2023, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryashyize ahagaragara ibiciro byo kwinjira kubantu bose bashaka kureba uyu mukino.

FERWAFA yemeje ko ahasanzwe hose bizaba ari ibihumbi 2 ku muntu uzagura itike kare watinda ukazayigura ibihumbi 3, ahatwikiriye ni ibihumbi 5 wayigura ku mukino ukazishyura ibihumbi 7, muri VIP ni ibihumbi 10 wayigurira kuri Sitade ukazishyura ibihumbi 15.

FERWAFA ishyira ahagaragara ibi biciro byo kwinjira yatangaje ko amafaranga azaboneka kuri uyu mukino 50% izayafashisha abantu bagize ibyago babitewe n’ibiza mu minsi ishize bo muturere two mu Amajyepfo, i Burengerazuba hamwe n’Amajyaruguru. Kugira FERWAFA izabone imfashanyo ihagije ubwo bizaterwa n’abafana bazaba bitabiriye uyu mukino bakunda aya makipe yombi.

Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo ikipe ya Mukura Victory Sports ku bitego 4-3 naho ikipe ya APR FC yo yakuyemo ikipe ya Kiyovu Sports ku guterenyo k’ibitego 3-2. Uyu mukino wa nyuma uzahuza APR FC na Rayon Sports uzabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.

 

Related posts