Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

FERWAFA yakuyeho urujijo ku mpamvu u Rwanda rutacyakiriye Senegal kuri Stade ya Huye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryakuyehoburujijo ku mpamvu yatumye u Rwanda rutakirira Senegal kuri Stade ya Huye mu cyumweru gitaha nk’uko byari biteganyijwe. Ubu Amavubi y’u Rwanda azava gukina na Mozambique ahite yerekezs muri Senegal gukinirayo umukino w’umunsi wa kabiri w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu mwaka utaha.

Ubundi uko byari biteganyijwe, u Rwanda rwagombaga kuva gusura Mozambique rugahita rwakira Senegal, ariko kubera ko igihe cyagiye ndetse hakaba habura iminsi micye ngo umukino na Senegal ube, byabaye ngombwa ko Senegal ariyo ibanza kwakira u Rwanda bitewe n’uko imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye itararangira kandi u Rwanda rukaba nta yindi stade rufite iri ku rwego CAF ishaka. Ni ibintu FERWAFA ivuga ko yumvikanyeho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal.

U Rwanda nyuma yo kubona ko nta stade iri ku rwego CAF ishaka, rwahisemo kuvugurura Stade ya Huye hutihuti ariko n’ubundi imbaraga zashyizwemo ngo imirimo yo gukora ibikenewe byose kuri iyi stade irangire vuba bisa n’aho bitari gukunda mu gihe kitageze no ku mezi abiri. Kuri ubu n’ubwo habura icyumweru kimwe ngo umukino w’u Rwanda na Senegal ube, imirimo ntirarangira gukorwa kuri iyi stade yo mu Karere ka Huye. Ni stade izaba irimo intebe abafana bazajya bicaraho, ariko kugeza ubu ntiziramara gushyirwamo, ndetse biragaragara ko hakiri n’indi mirimo itararangira gukorwa kuri iyi stade.

Stade ya Huye yanzwe na CAF kubera ko imirimo yo kuyisana itararangira

Benshi bari bakuri kwibaza nimba u Rwanda rwaba rugiye kujya rwakirira imikino yarwo hanze rugatira stade mu bihugu by’ibituranyi, ariko mu itangazo rya FERWAFA harimo ko nta mukino n’umwe u Rwanda ruzakirira hanze. Nimba koko FERWAFA yumvikanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal ko Senegal ariyo ibanza kwakira u Rwanda, bivuze ko umukino wa mbere u Rwanda ruzakirira mu rugo ari uwo ruzakinamo na Benin ku itariki 19 Nzeri 2022.

Itangazo rya FERWAFA rimenshyeshq impinduka ku mukino u Rwanda ruzakinamo na Senegal

Related posts