Ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryakoze impinduka ku mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo. Izi mpinduka zaje nyuma yaho umukino uzahuza u Rwanda na Senegal nawo wahinduriwe amatariki.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari kuzakina na Sénégal tariki ya 4 Nzeri, gusa impinduka zakozwe na CAF Ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru muri Afurika zasize uyu mukino uzaba tariki ya 9 Nzeri.
Izi mpinduka zakozwe na CAF zatumye ferwafa yimura amatariki y’igihe umunsi wa 3 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo uzakinirwa. Imikino yagombaga kuzaba hagati ya tariki 30-31 Kanama yigijwe inyuma ishyirwa mu kwezi kwa Nzeri hagati ya tariki ya 1-3. U Rwanda ruzatangira umwiherero wo kwitegura Senegal kuva Ku itariki 4 Nzeri.
Uko amakipe azahura ku Munsi wa Gatatu wa Shampiyona nyuma y’uko hakozwe impinduka.
Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2023
Rayon Sports vs Amagaju FC (Kigali Pelé Stadium, 18:00)
Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Nzeri 2023
Etoile de l’Est vs APR FC (Stade ya Ngoma, 15:00)
Bugesera FC vs Kiyovu Sports (Stade ya Bugesera, 15:00)
Musanze FC vs Sunrise FC (Stade Ubworoherane, 15:00)
AS Kigali vs Gasogi United (Kigali Pelé Stadium, 15:00)
Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15:00)
Ku Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri 2023
Muhazi United vs Gorilla FC (Stade ya Ngoma, 15:00)
Police FC vs Mukura VS (Kigali Pelé Stadium, 15:00)