Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

FERWAFA yakoze impinduka ku mikino y’umunsi wa 3 wa shampiyona yari kuzaba mu kwezi kwa 8 ishyirwa mu kwa 9 kubera ikipe y’igihugu Amavubi

Ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryakoze impinduka ku mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo. Izi mpinduka zaje nyuma yaho umukino uzahuza u Rwanda na Senegal nawo wahinduriwe amatariki.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari kuzakina na Sénégal tariki ya 4 Nzeri, gusa impinduka zakozwe na CAF Ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru muri Afurika zasize uyu mukino uzaba tariki ya 9 Nzeri.

Izi mpinduka zakozwe na CAF zatumye ferwafa yimura amatariki y’igihe umunsi wa 3 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo uzakinirwa. Imikino yagombaga kuzaba hagati ya tariki 30-31 Kanama yigijwe inyuma ishyirwa mu kwezi kwa Nzeri hagati ya tariki ya 1-3. U Rwanda ruzatangira umwiherero wo kwitegura Senegal kuva Ku itariki 4 Nzeri.

Uko amakipe azahura ku Munsi wa Gatatu wa Shampiyona nyuma y’uko hakozwe impinduka.

Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2023

Rayon Sports vs Amagaju FC (Kigali Pelé Stadium, 18:00)

Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Nzeri 2023

Etoile de l’Est vs APR FC (Stade ya Ngoma, 15:00)

Bugesera FC vs Kiyovu Sports (Stade ya Bugesera, 15:00)

Musanze FC vs Sunrise FC (Stade Ubworoherane, 15:00)

AS Kigali vs Gasogi United (Kigali Pelé Stadium, 15:00)

Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15:00)

Ku Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri 2023

Muhazi United vs Gorilla FC (Stade ya Ngoma, 15:00)

Police FC vs Mukura VS (Kigali Pelé Stadium, 15:00)

Related posts